Cristiano Ronaldo yaciye akandi gahigo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda igitego muri bibiri Portugal yatsinze Croatie mu mukino ubanza wa UEFA Nations League, rutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo yaciye akandi gahigo ko gukomeza kuba uwatsinze ibitego byinshi ku Isi mu bakina umupira w’amaguru.

Ku wa kane tariki ya 5 Nzeri 2024, ni bwo hatangiye imikino y’amatsinda y’irushanwa rya UEFA Nations League ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi, rigahuza amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’i Burayi.

Igihugu cya Portugal, cyatsinze Croatie ibitego 2-1. Muri ibi bitego harimo icya kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo wafunguye amazamu. Iki gitego cyatumye CR7 ahita yuzuza ibitego 900 akina nk’uwabigize umwuga mu makipe yose yaciyemo arimo ikipe y’Igihugu n’ahandi yakinnye [Clubs].

Nyuma y’uyu mukino, Cristiano w’imyaka 39, yavuze ko ashimishijwe cyane no kongera gushyiraho aka gahigo ko gukomeza kuyobora abatsinze ibitego byinshi ku Isi mu bakina ruhago.

Ati “Kuri njye, gutwara igikombe cy’i Burayi bingana nko gutwara igikombe cy’Isi. Natwaye ibikombe bibiri muri Portugal kandi ni byo nifuzaga. Ibi si byo binshimisha kurushaho, ahubwo ikinezeza kurushaho ni ugukomeza kuryoherwa na ruhago ndetse n’uduhigo dukomeza kuza.”

Uyu rutahizamu ukomeje guca uduhigo, yavuze ko intego ye ari ukuzuza ibitego 1000 mu mateka ye ubundi agahagarika gukina nk’uwabigize umwuga. Yavuze ko ikimuraje inshinga ari ugukomeza gukora cyane ubundi uduhigo tukamukurikirana.

Ati “Gutsinda ibitego 900 nta bwo byikoze. Bisaba gukora cyane buri munsi. Ni agahigo kihariye mu mateka yanjye. Singiye guhagarika uduhigo ahubwo two turankurikirana.”

Ibi bitego yabitsinze mu makipe arimo Real Madrid [450], Manchester United [145], Portugal [131], Juventus [101], Al-Nassr [68] na Sporting CP [5].

CR7 yatsinze igitego cye cya 900 kuva atangiye gukina nk’uwabigize umwuga

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *