Senateri Dr Kalinda François Xavier yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda, agaragaza ibintu bizamufasha kuyobora Sena y’u Rwanda.
Dr Kalinda atorewe uwo mwanya nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano ze nk’Umusenateri, akaba agiye kuyobora Sena nyuma yo gushyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Dr Kalinda yatowe ku majwi 25 kuko habayeho imfabusa imwe. Senateri Mureshyankwano Marie Rose akaba ari we wamwamamaje.
Senateri Dr Kalinda amaze gutorerwa kuba Perezida wa Sena, yagejeje ijambo ku bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko, maze ashimira Umukuru w’Igihugu wamugiriye ikizere ndetse na Mureshyankwano wamwamamaje, yizeza abasenateri bagenzi be imikoranire myiza.
Ati “Indahiro maze kugirira imbere yanyu, ntabwo nzaca ukubiri na yo. Nkaba nshimira kandi by’umwihariko abasenateri bagenzi banjye kuba mwantoye, mukampundagazaho amajwi,ndabizeza ubufatanye n’ubwubahane mu mirimo n’inshingano tumaze kurahirira twese.”
Dr Kalinda yijeje Perezida wa Repubulika ko iyi Sena yatowe izageza ku banyarwanda ibyo bayitezeho.
Ati “Twese hamwe, dushyize hamwe, duharanire kuzageza ku Banyarwanda ibyo badutezeho abasenateri. “
Yakomeje ati “ NNyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu mikorere yanjye, nzashyira imbere u bufatanye no kujya inama. Nzashyira imbere ubufatanye n’inzego zitandukanye zigize igihugu cyacu kugira ngo gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere ishobore kugera ku ntego zayo.”
Dr Kalinda yavuze ko kujya no kugisha inama bizafasha Sena kugera ku ntego zayo.
- Advertisement -
Ati “Nzifashisha kugisha inama, kujya inama, no gutega amatwi ibyifuzo by’ibibazo by’abaturage kugira ngo Sena izashobore kuzuza inshingano zayo,izagire uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bikomereye igihugu cyacu.”
Dr Kalinda bwa mbere yayoboye Sena asimbuye Dr Iyamuremye Augustin, wari wegura kuri uwo mwanya kubera uburwayi.
UMUSEKE.RW