Dr. Rutunga wayoboye ISAR Rubona yakatiwe gufungwa imyaka 20

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Dr Rutunga Venant (Photo Archives)

Dr.Rutunga Venant woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi akaba yaregwaga ibyaha bifitanye isano na Jenoside urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ababuranyi bose bahari ari ubushinjacyaha, Dr. Venant Rutunga n’umwunganizi we Me Sebaziga Sophonie ahari.

Dr.Venant yarezwe ibyaha bitandukanye gusa urukiko rwariherereye rusanga kuba ubwe yiyemerera ko yagiye kuzana abajandarume ndetse na bamwe mu batangabuhamya bamushinjije ko yagiye kuzana abajandarume i Butare bakica abatutsi, n’abari abakozi ndetse n’abari bahungiye  mu kigo cya ISAR Rubona yarabereye umuyobozi we ubwe yaba yarabigezimo uruhare.

Dr.Rutunga  kuvuga ko abo bajandarume yagiye kubazana byari byafatiwemo umwanzuro mu nama yari yahuje abakozi bo muri ISAR Rubona ngo barinde umutekano bakarenga ntibabe aribyo bakora ahubwo bakica abatutsi bityo adakwiye kuryozwa ibyo bakoze urukiko rusanga ibyo nta shingiro bifite.

Urukiko kandi rusanga Dr.Rutunga Venant atarahembye interahamwe zishe abatutsi cyangwa ngo azitegere zice abatutsi ahubwo nta buhiri, nta muhoro n’ibindi Dr.Rutunga we ubwe yigeze afata  ngo yice abatutsi.

Urukiko rwafashe icyemezo ko Dr.Rutunga Venant ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso muri jenoside ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, urukiko rwavuze ko uyu musaza w’imyaka 72 woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi yari guhanishwa igifungo cya burundu ariko yorohereje urukiko kuva urubanza rwatangira kuburanishwa mu mwaka wa 2022.

Dr.Rutunga yaburanaga ari kugororerwa mu igororero rya Nyanza hazwi nka gereza ya Mpanga ari naho agiye gukomeza kuba, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 na mbere yayo yari umuyobozi mu kigo cya ISAR Rubona ubu yabaye RAB iri mu karere ka Huye, avuka mu karere ka Gakenke mu Majyaruguru y’u Rwanda ntiharamenyekana niba kiriya cyemezo cy’urukiko kizajuririrwa gusa amakuru yizewe UMUSEKE wamenye nuko abo bireba bagiye kubyigaho.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *