Musonera yemeye ko yatunze imbunda Ijoro rimwe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abaturage bari bitabiriye iburanisha bari benshi
  • Mu iburanisha yagaragaje imvugo ipfobya
  • Ahakana ibyaha byose aregwa 

Musonera Germain ,yatangiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bya Jenoside akekwaho, ahakana ibyaha byose aregwa gusa yemera ko yatunze imbunda ijoro rimwe.

Mu iburanisha ry’ifunga n’ifungura ryabereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba, Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwavuze  ko muri Jenoside yakorewe abatutsi Musonera yari atunze imbunda.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko uyu Musonera Germain ashinjwa Icyaha cya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside akekwa gukora igihe yari atuye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke.

Mu kwiregura Musonera Germain ahakana ibyaha byose aregwa, akavuga ko imbunda ashinjwa kuba yari atunze  yayambuye Umupolisi ayirarana ijoro rimwe gusa aza kuyiha Burugumesitiri.

Ati “Twabonye Umupolisi afite imbunda ebyeri tumwambura imwe kandi ntacyo twayikoresheje.

Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha kuvuga mu magambo arambuye uruhare rwa Musonera ku byaha  byo  kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata yo mu 1994.

Ubushinjacyaha buvuga ko Musonera Germain muri Jenoside yari Umuntu uvuga rikijyana kuko yari akuriye Urubyiruko(Encadreur)  kandi yari afite akabari, akaba kandi yari afite Se wari Konseye wa Segiteri, akaba yari no mu Ishyaka rya MDR ryagize uruhare muri Jenoside.

Ubushinjacyaha buti “Musonera yemeye ko yari atunze imbunda, mu buhamya dufite buvuga kandi ko Musonera ariwe wahururije Kayihura Jean Marie Vianney ko yatewe n’inzoka ubwo yari aje aturutse i Kigali yizeye ko ni agera i Nyabikenke iwabo azarokoka.”

Ubushinjacyaha buvuga ko hari  inyandiko mvugo y’ubuhamya n’ikirego byatanzwe  n’umukobwa wa Nyakwigendera buvuga ku ruhare rwa Musonera mu iyicwa rya Papa we.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buvuga ko Musonera yanemeye ko uwo Kayihura yamugezeho mu Kabari yacururizagamo, amuha inzoga yo mu bwoko bwa Primus atangiye kuyinywa, arayimwambura ari nabwo yamuhururije icyo gitero cyaje kumwica.

Ubushinjacyaha bwongeyeho  ko hari n’ubuhamya bw’abantu batandukanye bavuze ko Musonera ariwe watumye Kayihura Jean Marie Vianney yicwa.

Umushinjacyaha ati “Musonera icyo gihe yafatwaga nk’Umutware kuko niwe wamutanze icyo gihe.Icyifuzo cy’Ubushinjacyaha  turasaba Urukiko ko hari impamvu zikomeye kandi zifite ishingiro zituma Musonera akurikiranywaho iki cyaha afunzwe.

Hari ibyo tugomba gukoraho iperereza kuko aramutse arekuwe yaribangamira cyangwa akihisha  Ubutabera.”

Musonera Germain avuga ko nta ngufu yari afite mu Ishyaka ryo kuba yakiza abatutsi.

Avuga ko muri 1994 yari umunyeshuri kuko yasezeye akazi ko kuba Encadreur  nyuma y’amezi umunani kuko ayo mezi yose yayamaze mu kazi adahembwa.

Musonera avuga ko no mu Nkiko Gacaca abatanze Ubuhamya batanigaragaje bamushinja ko yari atunze iyo mbunda.

Ati “Ntabwo nari Umucuruzi ahubwo nakoreraga Umucuruzi kugira ngo mbone amafaranga y’Ishuri.

Avuga ko Se umubyara yabaye   Konseye mbere ya Jenoside na nyuma yabwo bisobanura ko ari nta makemwa Umuryango wabo   ufite.

Yavuze ko nta mbaraga yari afite zo kurokora Kayihura ahubwo ko yabonye batangiye kumukubita ubuhiri arahunga.

Ati “Muri 1994 nafunzwe iminsi irindwi,  nyuma yaho Umudamu wa Nyakwigendera ndetse na Burugumesitiri Kamanzi Modeste bahamagaje abantu ntibanshinja. Naje no gufungwa na I.P.J arambaza asoma dosiye yose ambwira ko nta kirimo nsubira ku Ishuri.”

Musonera avuga ko yafashwe inshuro eshatu nyuma ya Jenoside afungwa iminsi 304, iyo minsi yose  “sinigeze mbazwa kuri iyo dosiye.”

Muri Gacaca bangize umwere kuko batigeze banshinja gutunga imbunda cyangwa kugambanira Kayihura, kuko yafashwe n’abanyeshuri ba GS Nyabikenke.”

Musonera yagaragaje imvugo ipfobya…

Musonera yanyuzagamo agakoresha imvugo ipfobya Jenoside kuko yabwiye Urukiko ko ku musozi bari batuyeho batakaje  abatutsi benshi.

Yagize ati “Mu Rwanda tuzi ko habayeho Jenoside yakorewe abatutsi, nta mututsi watakaye ndetse nta mbaraga MDR yari ifite.”

Ubushinjacyaha buvuga ko iyi mvugo Musonera akoresha ipfobya Jenoside igaragaza uwo ariwe nubwo ashobora kubyita ko ari uburenganzira bwe, ariko ko Urukiko rwagombye kubimubaza kuko kuba arimo kwiregura bitamuha ububasha bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Musonera yemeye gukosora iyo mvugo avuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Germain yongeyeho ko ishyaka rya MDR yabarizwagamo ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umwunganizi wa Musonera Germain Me Ndaruhutse Janvier yabwiye Urukiko ko Umukiriya we atashobora kwihisha Ubutabera kuko na mbere hose yazaga i Kiyumba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , gusabira abahungu abageni ndetse yaje no gushyingura Umubyeyi we.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso bishya byagaragaye muri uku kwezi kwa Nyakanga ndetse no mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Bukavuga ko  aramutse arekuwe byabangamira iperereza ririmo kumukorwaho.

Urukiko ruvuga rugiye gusuzuma impamvu zatanzwe n’impande zombi, ndetse n’imvugo yo gupfobya Jenoside Musonera n’Umwunganizi we bakoresheje.

Isomwa ry’urubanza rizaba Tariki ya 10 Nzeri 2024 saa kumi z’Umugoroba.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *