Espe wihebeye Sinema Nyarwanda ni muntu ki?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyirahategekimana Esperance uzwi nka “Espe” ukina Sinema Nyarwanda, ni umugore ukomeje kwibazwaho na benshi ndetse ukunzwe na benshi bitewe n’uduce akinamo.

Uko iminsi yicuma, ni ko Sinema Nyarwanda zigenda zigera ku rundi rwego, cyane ko abazikina bakomeje guhanga udushya dutuma ibyo bakina birushaho kuryohera abazireba.

Mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda kandi, hakomeje kugaragaramo abagore ndetse n’abakobwa bakomeje kwaguka mu byo bakora, bikanatuma barushaho gukundwa n’Abanyarwanda bazireba.

Muri iyi minsi, umugore ugezweho ndetse ukomeje kwaguka mu byo akora muri uru ruganda, ni Nyirahategekimana Esperance uzwi nka “Espe” ariko ukoresha amazina ya Foromina muri Sinema. Azwi mu yitwa “Ayubu” n’iyitwa “My heart” n’izindi yagiye akinamo.

Espe ni umugore wahagurutse afungura shene za YouTube zitwa “Foromina Films” n’iyitwa “Mukabijiyobija TV” asanzwe anyuzaho izo Cinema akina. Yagaragaye kandi muri Bigmind Comedy Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman.

Uyu Foromina nk’uko yitwa muri Sinema akina ya Ayubu, ni umugore usanzwe unafasha abatishiboye. Shene ye ya YouTube ya “Mukabijiyobija TV”, icaho ibiganiro by’ibyamamare ndetse ikanacaho ibiganiro bikorera ubuvugizi bw’abababa bakeneye ubufasha runaka.

Afite abana batatu arera batari abe ahubwo afasha. Muri abo harimo babiri yishyurira ishuri n’undi wasoje ayisumbuye babana. Uretse kuba akina Sinema, n’in’umucuruzi w’ibirirwa Nyabugogo ahazwi nko “Munkundamahoro.”

Mu myaka ibiri amaze muri uyu mwuga, avuga ko yawungukiyemo byinshi birimo inshuti, kwaguka mu mikorere ndetse no mu buryo bw’ubuzima bwe bwa buri munsi. Uyu mubyeyi avuka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama. Afite umwana umwe w’umuhungu uri gusoza amashuri yisumbuye.

Sinema Nyarwanda mu Rwanda, zikomeje kwaguka, aho kugeza ubu zanageze ku rwego mpuzamahanga biciye kuri shene izwi nka “Zacu TV” iba kuri Televiziyo y’Igihugu [RTV].

- Advertisement -
Nyirahategekimana Esperance ni umugore umaze kwaguka muri Sinema Nyarwanda
Amaze imyaka ibiri akina Sinema

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *