Ferwafa yongereye umubare w’abanyamahanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryongereye umubare w’abanyamahanga bemerewe kwifashishwa mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, bagera ku 10 bavuye kuri batandatu.

Ku wa 29 Kanama 2024 ni bwo Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) rwibukije FERWAFA ko abanyamuryango bayo bakeneye igisubizo ku busabe bari babagejejeho bwo kuba umubare w’abanyamahanga babanza mu kibuga wava kuri batandatu ukagera ku munani mu gihe abemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino baba 12.

Icyakora, mu itangazo FERWAFA yandikiye amakipe kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024 batangaje ko umubare w’abanyamahanga wongerewe, ariko ntiwagera ku bo abanyamuryango bifuzaga.

Banditse bati “Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga batarenze icumi no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu mu kibuga.”

Ibi bivuze ko umukinnyi w’umunyamahanga wabanje ku ntebe y’abasimbira azajya ajya mu kibuga ari uko gusa asimbuye undi munyamahanga kugira ngo umubare w’abari mu kibuga utarenga batandatu.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’aho Shampiyona imaze gukinwa imikino ibiri; kuri ubu ikaba yarahagaritswe bitewe n’imikino ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakinamo na Libya ndete na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Abanyamahanga bakina mu Rwanda bongerewe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *