Gasabo: ‘Manyinya’ yatumye umugabo yihekura

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umugabo wo mu Karere ka Gasabo aravugwaho kwiyicira umuhungu we w’imfura amukubise umuhini, bigakekwa ko yabitewe n’ubusinzi.

Amakuru avuga ko ku wa 21 Kanama uyu mwaka ari bwo Mugabarigira Jean Paul yatashye ari kumwe n’umuhungu we  witwa Niyonkuru bombi basinze, bavuye kunywera mu isantere yo mu Kagari ka Mbandazi,Umurenge wa Rusororo.

Abaturanye b’uyu muryango bavuga ko uyu mugabo ngo akigera mu rugo avuye mu kabari , yatangiye gushwana n’umuhungu we, maze amukubita umuhini w’isekuru.

Umwe yagize ati “ Yavuye mu kazi , aje asanga arimo aserera na Mukase, aza aje kubakiza. Mu kubakiza rero azi ko byarangiye, yamuturutse inyuma amukubita umuhini.”

Undi nawe ati “ Nta kintu yapfaga na se pe kigaragara, [ahubwo] ni inzoga, baje basinze.Ari umwana yasinze, na se basinze ariko si ubwa mbere bari bashwanye bwari nk’ubwa kabiri.

Yaranyoye, aza ashaka gukubita umugore mukuru ahubwo,umwana aza atabara,aho atabariye, arasohoka yihagarira hanze aziko byarangiye, undi aragaruka, ahita afata umuhini arawumukubita,undi arahanuka yikubita hasi.”

Ibyo bikiba uwo mugabo yahise atoroka, umusore nawe ajyanwa kwa muganga.

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Nzeri 2024, nibwo uyu musore yaje kwitaba Imana nyuma yo kumara ibyumweru bibiri arwaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbandazi,Twagirumwami Paul, yabwiye Radio/TV1 ko iperereza ryatangiye ngo uyu mugabo akurikiranywe mu Butabera.

- Advertisement -

Ati “Twabasabye ko azindukira aha, akajyana raporo kuri RIB, agatanga ikirego. “

Nyakwigendwera Niyonkuru yabaga kwa mu Kase nyuma yaho ise umubyara atandukanye na nyina.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *