Hashyizweho Umuyobozi Wungirije wa Village Urugwiro

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Alphonsine Mirembe

Perezida wa Repubuliya y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Madamu Alphonsine Mirembe, Umuyobozi Wungirije w’ibiro bye

Ni ibyatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024.

Itangazo rivuga ko ari icyemezo Umukuru w’Igihugu yafashe ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu Ngingo yaryo ya 112.

Rigira riti “None ku wa 13 Nzeri 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Madamu Alphonsine Mirembe, Umuyobozi Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.”

Alphonsine Mirembe  yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Village Urugwiro.

Yanabaye Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe anaba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri .

Alphonsine Mirembe yigeze no kuba Umuyobozi w’Ubunyamabanga bwateguye inama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma b’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, mu mwaka wa 2021 i Kigali.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *