Hezbollah yemeje urupfu rwa Hassan Nasrallah wari umuyobozi wayo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Uwari Umuyobozi mukuru w’umutwe wa  Hezbollah, ushyigikiwe na Iran, Hassan Nasrallah byemejwe ko yishwe na Israel

Uburasirazuba bwo hagati bushobora kuba umuyonga, umuyobozi mukuru w’umutwe wa  Hezbollah, ushyigikiwe na Iran, Hassan Nasrallah byemejwe ko yishwe na Israel.

Itangazo rya Hezbollah rivuga ko umuyobozi wayo Hassan Nasrallah yapfuye.

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwari bwemeje ko bwahitanye Hassan Nasrallah mu gitero cyagabwe ku nyubako iri i Beirut muri Lebanon.

Hezbollah ivuga ko ikomeza kurwana nubwo umuyobozi wayo yishwe. Uyu mutwe wavuze ko uzakomeza gushyigikira abanya-Palestine, kandi ukarinda Lebanon.

Iran yamaze kubuza indege zayo zitwara abagenzi gukoresha ikirere cya Israel cyangwa icya Lebanon.

Amakuru avuga ko umuyobozi Mukuru wungirije mu ngabo za Iran ushinzwe Operasiyo, Abbas Nilforushan, na we yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel cyaguyemo Umuyobozi wa Hezbollah i Beirut.

Kuva Hamas yagaba igitero muri Israel tariki 07 Ukwakira, 2023 byarushijeho kuba bibi hagati y’icyo gihugu n’umutwe wa Hezbollah.

Ku wa Gatanu nyuma y’igitero cya Israel Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon yatangaje ko abantu 11 bapfuye hakomereka 108. Kugeza ubu mu cyumweru kimwe Israel imaze kwica abantu 800 mu bitero igaba muri Lebanon.

Abarwanyi b’aba Houthi bo muri Yemen bavuze ko bunamiye uwari umuyobozi wa Hezbollah, kandi ko bazakomeza kubaha inkunga nini.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Iran, Nasser Kanaani yavuze ko igitero cya Israel ari icyaha cy’intambara, ko Israel na America bikwiye kukibazwa.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Iraq byemeje ko iki gihugu kimara iminsi itatu cyunamira Hassan Nasrallah.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *