Ingengabihe ya Shampiyona y’Abagore yatangajwe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hatangajwe Ingengabihe ya Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere.

Ni Shampiyona izatangira tariki ya 5 Ukwakira uyu mwaka. Amakipe 12 biteganyijwe ko ari yo azayikina. Aha harimo abiri mashya, APR WFC na Forever WFC.

Nk’uko bigaragara mu ngengabihe y’iyi Shampiyona, umukino usanzwe uhuza amakipe ahanganye kurusha ayandi ubu, uzakinwa ku munsi wa Karindwi. Bizaba ari tariki ya 1 Ukuboza. Ni umukino uzahuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC, uzabera kuri Kigali Péle Stadium Saa Sita n’igice z’amanywa.

Indi mikino izaba ihanzwe, ni uwa AS Kigali WFC na APR WFC uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Undi ni uzahuza Rayon Sports WFC na APR WFC uzakinwa tariki ya 7 Ukuboza. Uzaba ari umunsi wa 10 wa shampiyona.

Muri shampiyona y’uyu mwaka, imikino myinshi izakinwa Saa cyenda z’amanywa, mu gihe mu myaka myinshi ishize shampiyona y’Abagore yakinwaga ku zuba rya Saa sita cyangwa Saa munani z’amanywa.

Ikindi cyiza kizagaragara muri uyu mwaka muri ruhago y’Abagore, ni ugukinira ku bibuga byiza nk’uko byatangajwe na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille.

Ikipe ya Rayon Sports WFC ni yo ibitse ibikombe bibiri by’umwaka ushize, icy’Amahoro n’icya Shampiyona, ndetse ibitse Super Coupe y’uyu mwaka yegukanye nyuma yo gutsinda AS Kigali WFC ibitego 5-2.

Rayon Sports WFC ibitse igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize
AS Kigali WFC iri mu ziba zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona
APR WFC igiye gukina umwaka wa yo wa mbere muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere
Forever WFC ni nshya mu Cyiciro cya Mbere
Derby y’izi izakinwa ku munsi wa Cyenda wa shampiyona

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *