Intasi z’u Rwanda n’iza Congo zahuriye i Rubavu mu ibanga ryo hejuru

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingabo z'u Rwanda

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, bapfunditse umugambi wo guhuza imbaraga mu bikorwa byo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Ni Operasiyo idasanzwe yaganiriweho ku wa 29-30 Kanama 2024 mu nama yabereye mu Karere ka Rubavu. Yahuje abakuru b’ubutasi bwa RDC, Angola n’u Rwanda.

Intumwa za RDC zari ziyobowe na Maj Gen Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bw’icyo gihugu, ni mu gihe iz’u Rwanda zari ziyobowe na Brig Gen Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS).

Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo yari ihagarariwe na Matias Bertino Matondo ukuriye urwego rwayo rushinzwe ubutasi bwo hanze.

Africa Intelligence dukesha iyi nkuru yanditse ko iyi nama yabaye mu ibanga rikomeye, yibanze ku bitero byo gusenya umutwe wa FDLR wayogoje uburasiraziba bwa RD Congo.

Ni Operasiyo ihuriweho hagamijwe kurandyra FDLR no gucyura mu Rwanda abarwanyi bayo ndetse n’abaturage b’Abanyarwanda yafashe bugwate muri Congo.

Amakuru avuga ko ingabo z’ibihugu byombi biteganyijwe ko zizagaba ibitero simusiga kuri FDLR mu gihe cy’iminsi itanu.

Nyuma yisenywa ry’uwo mutwe, ngo nibwo u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe.

U Rwanda rugaragaza ko impamvu rwafashe ingamba z’ubwirinzi bwo ku rwego rwo hejuru ari ukurengera umutekano warwo wakomeje guhungabanywa n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda muw’i 1994.

- Advertisement -

ISESENGURA

Biteganyijwe ko iyi gahunda y’u Rwanda na RDC mu kurandura umutwe wa FDLR igizwe n’ibyiciro 10 ikaba igomba kumara amezi atatu.

Africa Intelligence ivuga ko abakuriye inzego za gisirikare ndetse n’iz’ubutasi bazajya bahura kenshi kandi bagahana amakuru ku mikorere ya FDLR.

Biteganyijwe ko gahunda yo guhiga bukware FDLR izaganirwaho muri uku kwezi ubwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bazaba bahuriye mu nama izabera i Luanda muri Angola.

Byavuzwe kenshi ko ingabo za Congo zikorana na FDLR iteza umutekano muke mu burasirazuba bw’ icyo gihugu; hakaba n’ubwo bamwe bavuze ko kubaho kwa yo muri iki gice, ari ku bw’inyungu z’abategetsi ba RD Congo

Ubufatanye bw’ingabo za DRC n’u Rwanda bwagirira akamaro abatuye ibihugu byombi kuko bihana imbibi kandi ubu bufatanye si ubwa none kuko no mu 2009 bahuriye muri Operasiyo yiswe “Umoja Wetu” itarageze ku ntego zo kurandura FDLR.

Ingabo z’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Igitekerezo 1
  • Ubwo bigiye hanze uwaje ayoboye iyo delegasiyo ya DRC barahita bamwirukana bavuga ko batigeze bamutuma, ko yaje mu Rwanda batabizi.
    AbanyeCongo we!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *