Israel: Bakomeje imyigaragambyo yo gusaba Netanyahu kwegura

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Muri Israel imyigaragambyo ikomeye yo gusaba Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netabyahu kwegura kuri uwo mwanya irakomeje, gusa we avuga ko adateze kurekura atararimbura umutwe wa Hamas.

Imyigaragambyo yadutse nyuma y’uko Ingabo zibonye imirambo itandatu y’abari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas mu gitero yagabye kuri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.

Basaba ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yava ku butegetsi kuko ari we udakora ibyo agomba gukora, kugira ngo yumvikane na Hamas ku gahenge no guhagarika intambara kugira abo batwawe bunyago barekurwe.

Bimwe mu bikorwa remezo byafunzwe harimo n’Ikibuga cy’indege cya Ben Gourion, ibintu byazamuye igitutu cyinshi kuri Minisitiri w’intebe Netanyahu.

Abigaragambya bamusa gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanya-Israel batwawe na Hamas bagifungiye muri Gaza barekurwe.

Hamas ivuga ko Abanya-Israel batwawe bunyago bafungiye muri Gaza, bazataha ari imirambo niba Israel ikomeje ibikorwa byayo muri Gaza. Benjamin Netanyahu avuga ko atiteguye kwemera ibisabwa na Hamas.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubusanzwe zifatanya bya hafi na Israel, nazo zishinja Netanyahu kuba adakora ibihagije ngo agere ku masezerano yo guhagarika intambarana Hamas.

 

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -