Kigali: Hagiye guterwa ibiti birenga miliyoni ebyiri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwemeje muri uyu Mujyi hagiye guterwa ibindi biti birenga miliyoni eshatu mu rwego rwo gutuma abawutuye n’abawugendamo, bahumeka umwuka mwiza.

Mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali mu cyerekezo cy’imyaka itanu muri manda nshya ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, harimo no kongera umubare w’ibiti ndetse ahadatuwe hagaterwa ubusitani.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abatuye ndetse n’abagenda mu Mujyi wa Kigali kuruhuka neza no guhumeka umwuka mwiza, hagiye guterwa ibiti miliyoni eshatu. Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine mu kiganiro yahaye UMUSEKE.

Ati “Yego. Mu Mujyi wa Kigali hagiye guterwa ibiti miliyoni eshatu.”

Yakomeje avuga ko ari mu rwego rwo gufasha abahatuye ndetse n’abahagenda, kuruhuka neza no guhumeka neza. Biri mu bituma kandi Umujyi wa Kigali urushaho gusa neza.

Muri Mata uyu mwaka, na bwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri gahunda yo kunoza isuku buteganya ko ahantu hose hatubatse hashyirwa ubusitani ndetse mu myaka ibiri iri imbere bukazaba bumaze gutera nibura ibiti miliyoni enye.

Mu Mujyi wa Kigali hagiterwa ibiti miliyoni eshatu

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *