M23 yateguje kurasa byeruye kuri FARDC

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yateguje intambara ikomeye n'igisirkare cya leta ya Congo

Umutwe wa M23 wateguye intambara yeruye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo iLuanda hari ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa ‘Umushinga w’amahoro’ mu Burasirazuba bwa Congo.

Imirwano yumvikanye “hafi umunsi wose” ku wa kane mu gace kegereye umujyi wa Goma hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rw’ingabo za leta, imirwano abo muri ako gace bavuga ko yari ikomeye ku buryo butaherukaga.

Uruhande rwa M23 ruvuga ko ibisasu by’ingabo za leta byahitanye abasivile bagera kuri batanu aho rugenzura.

Andi makuru avuga ko igisasu kivuye mu ruhande rwa M23 cyaguye i Mugunga hafi ya Goma kikica abasivile batatu.

BBC ivuga ko  iyo mirwano yatangiye ku wa kane  yumvikaniraga mu misozi ikikije umuhanda wa Sake ,Shasha, Bweremana na  Minova ari na wo ukomeza umanuka ugana i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Radio Okapi ivuga ko iyo mirwano yashyamiranyije uruhande rwa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo, i Bweremana, yatumye abanyeshuri batiga umunsi wose.

Umuvugizi wa politike wa M23, Lawrence Kanyuka, yasohoye itangazo rishinja uruhande rwa leta ko muri iyi mirwano yo ku wa kane rwarashe mu duce M23 igenzura dutuwe n’abasivile bigatuma “hapfa abasivile, n’abandi baturage benshi bacu bakava mu byabo”.

Kanyuka, mu itangazo, avuga amazina y’abantu batanu bapfuye mu duce bagenzura twa Bufaransa, Bihambwe na Tongo muri Masisi.

Uruhande rwa leta ntacyo baravuga ku mirwano yo ku wa kane, gusa mbere leta yagiye ishinja M23 kwica amasezerano y’agahenge yumvikanyweho igatera ibirindiro by’ingabo za leta.

- Advertisement -

Lawrence Kanyuka we yavuze ko “ibi bikorwa bishobora kuganisha ku ntambara yeruye nubwo hari umuhate w’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga wo kugera ku mahoro” mu burasirazuba bwa DR Congo.

Gusa i Luanda muri Angola, hashize igihe habera ibiganiro bihuza intumwa z’u Rwanda n’iza Congo,bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no gucubya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Icyakora ibyo biganiro bisa nk’ibitaratanga umusaruro cyane ko nk’umwe mu mwanzuro wari wafashwe wo kubahiriza agahenge ku mpande zihanganye utigeze wubahirizwa.

Umutwe wa M23 wo uvuga ko kuba utagira ijambo mu biganiro by’i Luanda, udashobora guhagarika intambara, ngo “Urebere abasivile bicwa.”

RD Congo yo yakomeje gushyira mu majwi u Rwanda ko rufasha uyu mutwe wa M23 , igasaba ko rwakura ingabo zarwo ziri muri iki gihugu.

Ibintu u Rwanda rutahwemye guhakana, ahubwo rugashinja leta gufatanya na FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri icyo gihugu.

UMUSEKE.RW