MINISANTE imaze kumenya abantu 300 bahuye n’abanduye Marburg

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yasabye Abaturarwanda kudakurwa umutima n’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6, aho abagera kuri 20 bayigaragayeho mu gihe abantu 300 ari bo bamaze kumenyekana ko bahuye n’abarwaye Marburg.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 29 Nzeri 2024 kigaruka ku ishusho rusange y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Yavuze ko ari ubwa mbere iyi Virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda ariko ikaba isanzwe izwi kuko yagiye iboneka mu bihugu bitandukanye.

Yagaragaje ko n’ubwo nta rukingo rw’iki cyorezo ruraboneka ariko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’acyo nk’uko ruhangana n’ibindi byorezo.

Ati “Ibyo twitegura iyo kibaye ukimenya vuba ukagihagarika kitaragera kure n’ibyo turi gukora.”

Yavuze ko kuva Laboratwari Nkuru y’Igihugu yabona ko iyo Virusi ihari, hakomeje ibikorwa byo gushakisha abafashwe nacyo no kumenya aho ubwo burwayi bwaturutse.

Dr Nsanzimana yavuze ko iyi virusi yandurira cyane mu gukora ku maraso n’amatembabuzi y’uyirwaye, cyangwa gusangira ibikoresho n’imyambaro byakoreshejwe n’uyirwaye.

Yasobanuye ko uwanduye virusi, bishobora gufata hagati y’iminsi itatu kugera ku byumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso.

Yavuze ko inzego za Leta zindi, n’abafatanyabikorwa, barimo gukorana mu gushakisha abahuye n’abo barwayi, ndetse n’abahuye n’abitabye Imana, kugira ngo na bo basuzumwe.

- Advertisement -

Yasabye abafite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo, n’ibindi ko bakwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

Yamaze impungenge abumvaga ko ibikorwa bitandukanye n’ingendo bigiye guhagarikwa nk’uko byagenze ku cyorezo cya Covid-19 kuko imirimo n’akazi kose kagomba gukomeza nk’ibisanzwe.

Ati “Gusa amakuru tugenda tubona umunsi ku munsi ashobora kutujyana ku zindi ngamba.”

Ku bijyanye n’ahatangiye gufatwa ingamba zirimo kwambara agapfukaminwa, Dr Nsanzimana yemeje ko ntaho bihuriye no kwirinda icyorezo cya Marburg.

Ati “Ariko twibutse ko iyi ndwara yandurira mu gukoranaho, ushobora kuba wambaye agapfukamunwa ariko wagiye ahantu ushobora gukoranaho n’umuntu ugaragaza ibimenyetso, icyo gihe agapfukamunwa ntacyo kakumarira.”

Yagaragaje ko kugeza ubu Leta ari yo itanga ikiguzi mu gutanga ubuvuzi ku basanganywe icyorezo cya Marburg.

Ati “Abahuye n’iki cyorezo baba abatararemba cyangwa se n’abarembye, twanagize ibyago bamwe bahasiga ubuzima, ibyo byose ni Leta y’u Rwanda iri kubyitaho.”

Yasobanuye ko uwahuye n’uwarwaye iyi ndwara, bamushakira aho akurikiranirwa hari abaganga, kugira ngo barebe ko atagaragaza ibimenyetso, yanabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.

Dr Nsanzimana yasabye abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.

Abantu kandi bagirwa inama yo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka Sanitizer, n’ibindi.

Nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atarararemba, yitabwaho, akabasha kurokoka.

Video

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *