Minisitiri Nduhungirehe yatanze icyizere ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko hari ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’uburundi kuko ari Abavandimwe.

Amezi ashize ari umunani imipaka yo ku butaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi itagendwa nyuma y’uko ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Hari nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Gen Evariste Ndayishimye, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri kuko RED Tabara itaba mu Rwanda.

U Burundi bwongeye kandi muri Gicurasi gushinja u Rwanda ubwo bwavugaga ko igitero cya Grenade cyabaye i Bujumbura u Rwanda rwakigizemo uruhare.

Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara cyane.

Ku rubuga X uwiyita ‘Dr Dash’ yanditse ubutumwa avuga ngo ‘ Ngira abavandimwe i Burundi nkumbuye kubona, nkumbuye kujya kuri Tanganyika nkumbuye kubwira inshuti n’abavandimwe nti; muze duhurire ku mupaka Tujyane i Kigali.”

Uyu Dr Dash yavuze ko yizeye cyane Minisitiri Nduhungirehe na Minisitri James Kabarebe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahise amusubiza ko akwiriye gukomeza kubizera, bizacamo.

Yanditse ati “Ukomeze utwizere bizacamo. Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe, kandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari.”

- Advertisement -

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka ko abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi bazahurira ku meza y’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi

Byemerejwe i Zanzibar muri Tanzania, muri Nyakanga 2024, ahabereye umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).

Icyo gihe Nduhungirehe Olivier yavuze ko mu Ukwakira 2024 hazabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibibazo byose.

Ati “Twemeranyije ko tuzahura ku wa 31 Ukwakira 2024. Tuzaba tunyura mu bibazo byose bihari uyu munsi, bibangamiye ibihugu byombi. Njye na [Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi], Albert Shingiro, twagaragaje ko turajwe ishinga no gushakira umuti ibibazo bibangamiye abaturage b’u Rwanda n’u Burundi cyane ko ari n’abavandimwe.”

Minisitiri Shingiro nawe yavuze ko ibiganiro bya dipolomasi ari inzira ikomeye yafasha gushakira umuti amakimbirane, umwuka mubi no kutumvikana ku ngingo runaka biri hagati y’ibihugu byombi.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baherutse guhurira muri Zanzibar

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *