Mu cyuzi cya Nyamagana habonetsemo umurambo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Icyuzi cya Nyamagana gikunze kurihamamo abana bagiye kuhogera

Nyanza: Umurambo w’umwana wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza wasanzwe mu cyuzi cya Nyamagana.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 mu mudugudu wa Nyamagana A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza  mu cyuzi cya Nyamagana habonetsemo umurambo w’umwana.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abana babiri ari bo babonye umurambo mu cyuzi. Abo bana bari baje koga muri kiriya cyuzi.

Abatuye muri kariya gace babwiye UMUSEKE nyakwigendera yitwa Irafasha Patience w’imyaka itandatu, yabuze nimugoroba ahagana saa cyenda arimo koga mu cyuzi, ararohama.

Inzego z’umutekano zihageze umurambo wahise ujyanywa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Mayor Ntazinda asaba ababyeyi kwita ku bana by’umwihariko babarinda kuba bajya ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *