Nyamasheke: Abanyeshuri babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Imodoka itwara abanyeshuri yakoze impanuka

Mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka y’imodoka yahitanye abanyeshuri babiri, abandi 30 barakomereka, amakuru avuga ko imodoka yagonze igare irenga umuhanda igwa mu mugezi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, ahagana saa cyenda na mirongo itatu n’itanu (15h35), ari bwo iyi mpanuka yabaye.

Yabereye mu Murenge wa Ruharambuga, Akagari ka Ntendezi, Umudugudu wa Kamabuye.

Iriya modoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus ifite purake  RAH 042T yari itwaye abanyeshuri bavuye ku ishuri rya St Matthews

yakoze impanuka, abana babiri bahita bapfa, abakomeretse ni 32.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko iyi  mpanuka yatewe n’uko umushoferi yahungaga  igare ryerekezaga mu cyerekezo kimwe n’icyo yari arimo, ndetse ko uwari utwaye igare ari mu bakomeretse.

SP Kayigi yasabye ababyeyi kumenya uburyo abana babo bagenda mu modoka.

Ati “Turakangurira ababyeyi kumenye uburyo abana bagenda mu mudoka zibajyana, no kubakura ku ishuri.”

Bimwe mu bikoresho by’abanyeshuri

Ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko umunyonzi yamanutse ari imbere y’imodoka itwaye abanyeshuri, uwari utwaye imodoka ngo yashatse guca ku ruhande ngo anyure kuri uwo wari utwaye igare, imodoka igonga igare inyuma.

- Advertisement -

Imodoka yahise igwa hepfo mu mugezi witwa Cyongoroka uri hafi n’agasantere ka Kamabuye, abana babiri bahita bapfa.

Abakomeretse cyane bajyanwe ku Bitaro bya Bushenge, no ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi aho muri Nyamasheke.

Bigaragara ko imodoka yari irengeje umubare w’abo igenewe gutwara

TUYISHIMIRE Raymond
UMUSEKE.RW