Aborozi b’ingurube bo mu Karere ka Nyamasheke barabyinira ku rukoma nyuma yo koroherezwa kugezwaho intanga z’ingurube, bigatuma bagira iterambere rirambye.
Babitangaje ubwo hasozwaga ibikorwa by’umushinga ‘Orora Wihaze,’ uterwa inkunga na USAID, wabafashije kubona intanga z’ingurube
Bishimira ko baciye ukubiri no gukora ubu bworozi mu buryo bwa gakondo kuko nta terambere bwabagezagaho.
Masengesho Emillien mu mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano, avuga ko ubu afite icyororo cya kijyambere.
Ati”Mbere nororaga ingurube za gakondo zidatanga umusaruro ushimishije ubu norora iza kijyambere. Mfite iyo barikumpa ibihumbi magana atatu nayanze.”
Manirahari Louis wo mu Murenge wa Kanjongo, avuga ko amahugurwa bahawe yo korora ingurube mu buryo bugezweho, yatumye asezerera kubagurira ku mpfizi.
Ati “Mbere nabangurizaga ku mpfizi zifite ubusembwa, izivutse zose zigapfa biba aho ntangiriye guteza intanga ntabwo ndongera guhura n’icyo kibazo.”
Umuyobozi w’Umushinga, Orora Wihaze, Zigiriza Lucia, yavuze ko mu karere ka Nyamasheke kimwe no mu tundi turere bakoreyemo, hari abajyanama b’ubworozi bahuguye bigisha abaturage uko ubwo bworozi bubateza imbere.
Ati” Dufatanyije na zipline ifite utudege tubagezaho intanga, turabashihikariza kwitabira guteza intanga bizatuma bagira icyororo kiza cy’ingurube.”
- Advertisement -
Ingurube yatewe intanga ibyara abana hagati ya 10 na 16. N’ubwo igiciro cy’intanga zigezwa ku mworozi gihindagurika, mu karere ka Nyamasheke, ingurube zimaze guterwa intanga ni 1,543.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE.