Umusore witeguraga kurongora yapfiriye mu mpanuka

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Umusore witeguraga kurongora yapfiriye mu mpanuka

Nyanza: Umusore wo mu karere ka Nyanza witeguraga gukora ubukwe, yapfuye azize impanuka aho yari atwaye moto.

Abantu baturutse imihanda yose baje gushyingura umusore witwa Tuyisenge Emmanuel w’imyaka 29 wari utwaye moto aho yari asanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto.

Nyakwigendera yari atuye mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Inshuti ze zahafi zabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yiteguraga kurushinga kuko n’umukobwa biteguraga kubana yari yaramwerekanye mu itorero rya ADEPR aho yari asanzwe asengera.

Impanuka yabereye mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ahazwi nko ku Bigega mu muhanda Kigali-Huye.

Umwe mu bageze aho impanuka yabereye yasanze nyakwigendera amaze kugongana n’imodoka yo mu bwoko bwa coaster ku wa 28 Nzeri 2024 ahagana i Saa yine za mugitondo.

Yagize ati”Njye mpagera nasanze umurambo baworoshe gusa yagonganye n’imodoka we ahita amanuka munsi y’umuhanda yapfuye

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umugenzi yari atwaye w’umunyamahanga yajyanwe ku bitaro bya CHUB i Huye akaba ari kwitabwaho n’abaganga.

Umukobwa biteguraga kurushinga we yahise arwara ajyanwa mu Bitaro bya Nyanza gusa yorohewe yari no mu baherekeje uwiteguraga kuba umugabo we.

- Advertisement -

Nyakwigendera yavukaga mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abantu batandukanye baje guherekeza nyakwigendera

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *