Perezida Kagame ari mu Bushinwa

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Kagame ari mu Bushinwa

Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iteganyijwe ku wa 4-6 Nzeri 2024.

Perezida Kagame yageze mu Bushinwa avuye muri Indonesia mu nama yabaga ku nshuro ya kabiri ihuza Indonesia na Afurika.

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya cyenda, aho Abakuru b’ibihugu bo muri Afurika bamaze kugera i Beijing.

Kuri uyu wa Kabiri, mu bandi bageze mu Bushinwa barimo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan,  Umaro Sissoco Embalo wa Guinea-Bissau, Minisitiri w’Intebe wa Tunisia Kamel Maddouri, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Libya, Mohammad Younes Menfi, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh Ghazouani, Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Barimo kandi  Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Minisitiri w’Intebe wa Cape Verde Ulisses Correia e Silva na Minisitiri w’Intebe wa Misiri Mostafa Madbouly.

Inama nk’iyo yaherukaga kubera i Dakar muri Sénégal mu 2021, ikaba iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana, ariko icyo gihe  abenshi bayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera COVID-19 yabicaga bigacika.

Ikigo Griffith Asia Institute gikora ubushakashatsi kuri politiki y’ubukungu n’ishoramari giherutse gusohora Raporo igaragaza ko  agaciro k’ishoramari ry’u Bushinwa ku mugabane wa Afurika kazamutse ku gipimo cya 114% nyuma y’ibihe bya Covid-19.

Abayobozi b’u Bushinwa bavuze ko miliyari z’Amadolari zashyizwe mu mishinga mishya y’ubwubatsi no gukora ubucuruzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko biyemeje gufasha mu kuvugurura uyu Mugabane no guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande.

Iki kigo cyasobanuye ko ishoramari rishya ry’Abashinwa muri Afurika ryageze ku gaciro ka Miliyari 21,7 z’Amadolari mu 2023.

- Advertisement -

Muri iyi minsi kandi Abayobozi benshi muri Afurika baguye umubano wa Politiki n’u Bushinwa mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubukungu, iterambere mu ikoranabuhanga, iterambere ry’ubucuruzi, dipolomasi, ibijyanye n’imari n’ibindi.

Sosiyete nyinshi z’Abashinwa nizo ziganje mu bikorwa byo kubaka ibikorwaremezo muri Afurika.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa

U Rwanda n’u Bushinwa  bisanganwe umubano ukomeye mu bucuruzi cyane bushingiye ku bicuruzwa biva mu nganda zo mu Bushinwa biza mu Rwanda ndetse n’ibicuruzwa fatizo ( primary products) u Rwanda rwohereza mu Bushinwa, ibi bigaragazwa n’uko muri 2022 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyo 31.2%.

Mu nama ya cyenda ihuriweho na komite z’ubufatanye mu by’ubukungu, tekiniki n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, [Rwanda-China Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation (JETTCO)].

Muri iyi nama u Rwanda n’u Bushinwa byemeranyijwe ko hagomba kurangizwa imishinga ihuriwehemo n’ibihugu byombi, mu ntego zo gukomeza gushimangira no gukuza umubano.

Abashinzwe ubucuruzi batangaje ko mu 2023 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga izamuka rya 16.5% ugereranyije na 2022.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi bifitanye imishinga irimo iyo kubaka imihada mu bice bitandukanye by’igihugu ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika.

Nyakubahwa Paul Kagame yageze mu Bushinwa
Yakiranywe urugwiro mu Bushunwa
Ibihugu byombi bisanganywe ubushuti

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *