Perezida Kagame yagaragaje uko Umuco, Idini na Politiki byubatse u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uko umuco, idini na Politiki byubatse u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze ubwo abayobozi batandukanye mu nzego za leta, abanyamadini, abikorera n’abandi, bateraniraga muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru, tariki 15 Nzeri  2024, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusengera igihugu.

Ni amasengesho azwi nka ’National Prayer Breakfast’ ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Aya masengesho yitabiriwe n’abasaga 600 barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na madamu we, Jeannette Kagame n’abandi bayobozi.

Umukuru w’Igihugu yabanje kugaruka ku gikorwa cyo gushima, ashimangira ko kijyana no kunyurwa.

Ati “ Gushima, gushimira, tubikore mu buryo twumva tunyuzwe n’uburyo dushimira.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’amateka igihugu cyanyuzemo, umuco, idini na Politiki byongeye kubaka u Rwanda .

Ati “ Idini, Politiki, Umuco w’abantu, buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo biba byuzuye iyo ibyo navuze ari bitatu bidahujwe. Iyo utabihuje, hari ikiba kibuzemo .”

Yakomeje ati “Dutanze urugero rw’u Rwanda, ibyo byombi uko ari bitatu bifite uko byagiye biratwubaka, byubaka u Rwanda rwasenyutse, hafi kuzimira.

- Advertisement -

Kugira ngo u Rwanda rugaruke, rubeho, tube tugeze aho tugeze aha ubu, ni ibyo bintu bitatu twafatanyije kugira ngo aho tugeze niba ari heza kuko twabifatanyije. Iyo tutabifatanya neza ntwabo tuba turi aha.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ” Idini rikwiye kuba ritanga cyangwa riha abantu indangangagaciro n’imigirire myiza , kuko bifasha no mu buryo bwo mu mwuka, no guhagaragara neza muri sosiyete.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko yaba Politiki ndetse n’idini ( uburyo bw’umwuka) byuzuzanya .

Umukuru w’Igihugu avuga ko nubwo yaba umuco,idini na Politiki bidakwiye kurenza igipimo kandi biba bikwiye kugira umurongo bigenderwaho.

Ati “ Ndashaka gushingira kuri ibi, nkababwira ko tutitonze ngo tumenye urwo ruvange rw’ibintu byiza twisanga mu kibazo. Ibintu byose byaterewe hejuru ,ntihagire umurongo dukurikiza, ntihagire imyumvire itugarura itubwira ngo twakabije ,twarengeje igipimo.

Byombi uko ari bitatu buri kimwe cyagutera ikibazo ndetse ubihuje uko ari bitatu mu buryo bitagira aho bigarukira byagutera ikibazo byanze bikunze.”

Perezida wa Repubulika yongeye gukomoza ku nsengero zafunzwe mu buryo budakurikije amategeko, ashimangira ko yaba abanyamadini, abayobozi, bagize uburangare mu ishingwa ryayo .

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship umaze imyaka 29 utegura amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana.

Perezida Paul Kagame

UMUSEKE.RW