Police yabonye amanota y’umukino w’ikirarane

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 4-0, ikipe ya Police FC yabonye amanota atatu yuzuye mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane, kuri Kigali Péle Stadium.

Uyu mukinoo ntiwakiniwe igihe bitewe n’uko Police FC yari iri gukina imikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup yasezerewemo na SC Constantine yo muri Algerie.

Ku ikubitiro, uyu mukino wagombaga gutangira saa Cyenda nk’uko bisanzwe, ariko wimurirwa saa Munani z’igicamunsi bitewe n’uko nyuma yaho saa Kumi hagombaga kubera umukino wa Super Coupe wahuje Rayon Sports y’abari n’abategarugori ndetse na As Kigali WFC.

Ikipe y’Igipolisi ni yo yahiriwe n’intangiriro z’umukino kuko hakiri cyane ku munota wa 14, myugariro w’ibumoso, Ishimwe Christian yafunguye amazamu binyuze ku mupira yari ahawe na Bigirimana Abedi.

Nyuma yo kubona igitego cya mbere, abasore b’umutoza Mashami Vincent bakomeje kurusha cyane Urucaca mu guhererekanya neza ndetse no kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Ku munota wa 36, umunyezamu Nzeyurwanda urindira Kiyovu Sports yongeye guhindukizwa, ubwo Bigirimana Abedi yatsindaga igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye bikiri ibitego 2-0. Nyuma y’iminota ine bavuye kuruhuka, Mugisha yongeye gutsindira Police FC igitego. Mugisha Didier yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo acenga myugariro wa Kiyovu Sports, maze ahita aterera inyuma y’urubuga rw’amahina ishoti rikomeye, kiba kiranyoye.

Nyuma y’aho, yongeye guhusha ikindi gitego biturutse ku ishoti ryatewe na Ani Elijah rigafata umutambiko umupira ukagarukira Didier, ariko ntiyabasha kuwuboneza mu izamu.

Ani Elijah wari wakoresheje imbaraga nyinshi ashaka igitego ariko ntibihite bimukundira, yaje kureba mu izamu ku munota wa 82 bivuye ku mupira yari ahawe na Ashlaf Mandela.

- Advertisement -

Police FC yasoje umukino icyuye amanota atatu, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota ane mu mikino ine imaze gukina.

Ikipe ya Kiyovu Sports ikigowe no kuba itemerewe gukoresha abakinnyi yasinyishije, bitewe n’uko itarasozanya n’abo ifitiye amadeni bayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yo ni iya 13 ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota atatu gusa.

Ku Munsi wa Gatanu wa Shampiyona, Police FC izakina na Vision FC mu gihe Kiyovu Sports izakira Amagaju FC. Iyi mikino yombi izaba ku Cyumweru, tariki 29 Nzeri 2024.

Police FC XI babanjemo: Patience Niyongira, Ashlaf Mandela, Christian Ishimwe, Henry Msanga, Ndizeye Samuel, Ani Elijah, Simeon Iradukunda, Abedi Bigirimana, Yakub Issah, Richard Kirongozi na Mugisha Didier.

Kiyovu Sports XI babanjemo: Nzeyurwanda Djihad, Nizigiyimana Abdul Karim ‘Makenzi’, Byiringiro David , Guy Kazindu, Ndizeye Eric, Tuyisenge Hakim, Hakizimana Felicien, Twahirwa Olivier, Sharif Bayo, Nsabimana Denny, na Mugisha Desire.

Ibyishimo byari byinshi ku kipe y’Abashinzwe Umutekano
Ani Elijah yagoye Kiyovu Sports
Ishimwe Christian ni we wafinguye amazamu
Elijah yabaga ari ku izamu buri kanya
Kiyovu Sports yanyuzagamo igashaka igitego
Ni umukino utagoye Police FC
Hakizimana Félicien yatanze byose ariko biranga
Ni umukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *