Pyramids FC yageze i Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yageze mu Rwanda, aho ije gukina umukino wa mbere w’ijonjora rya kabiri mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024, ahagana saa Tatu, ni bwo iyi kipe yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, yakirwa n’abarimo Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda.

Itsinda rigari ry’iyi kipe rigizwe n’abantu 52 ryahise ryerekeza ku Kimihurura muri Radson Blue Hotel aho bazaba bacumbitse mu minsi yose bazamara mu Rwanda.

Uyu mukino karundura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 14 Nzeri 2024, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

Abanya-Ghana, Daniel Nii Ayi Laryea, Kwasi Acheampong Brobbey, Seth Abletor na Charle Benle Bulu ni bo bazaca imanza kuri uyu mukino.

APR FC ifite amateka mabi kuri Pyramids FC kuko mu mwaka ushize yayisezereye muri iyi mikino, iyitsinze ibitego 6-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri, nyamara uwubanza wabereye i Kigali wari warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Bageze i Kigali mu rukerera
Bahasanze imodoka ya bo
Ubwo abatoza basohokaga i Kanombe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *