Rayon Sports yeretse Gasogi ko batangana – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibifashijwemo na rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona, iyiha ubutumwa bw’uko izi kipe zitangana muri byinshi.

Wari umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona, wabereye kuri Stade Amahoro guhera Saa Moya z’ijoro. Gasogi United ni yo yari yawakiriye.

Mbere y’uyu mukino, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yari yabanje gutangaza byinshi ndetse akomeza gushimangira ko azatsinda iyi kipe y’i Nyanza.

Gusa abakurikiranira hafi shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, barabibonaga ko icyo uyu muyobozi yishakira ari uko abazareba umukino bazaza ari benshi.

Ni umukino watangiye wihuta, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, mu minota 15 ya mbere Rayon Sports yari imaze kubona amahirwe atatu harimo n’aya Charles Baale ariko umunyezamu Dauda yari mwiza muri uyu mukino.

Ku munota wa Gatanu w’umukino, Gasogi United yashoboraga kubona igitego ku ku mupira wahinduwe na Harelimana Abdul-Aziz maze Khadime kuwufata biranga ariko Kabanda Serge nawe ntiyawutsinda.

Nk’uko ari ibintu bimaze kwikora, umukino wa Gasogi United na Rayon Sports, umaze kuba mu ikomeye muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru.

Nyuma yo gukomeza guncungana ku mpande zombi, amakipe yombi yasoje iminota 45 y’igice cya Mbere nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Bakigaruka mu gice cya Kabiri, Rayon Sports yagaragaje inyota yo kubona igitego ndetse biza kuyihira kuko ku munota wa 50 cyatsinzwe na Charles Baale.

- Advertisement -

Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore ba Gasogi United batangiye gushyuha mu mutwe, biza kubaviramo kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 66, yeretswe Muhindo Collin.

Gikundiro yakomeje gucunga igitego cya yo ariko ikanyuzamo igashaka ikindi, maze iminota 90 y’umukino irangira amanota atatu atashye mu Nzove, abo ku gasozi ka Gasogi amagambo ashira ivuga.

Ni intsinzi ya mbere Rayon Sports ibonye nyuma yo kunganya n’Amagaju FC na Marines FC i Kigali.

Uko indi mikino yagenze:

AS Kigali 0-0 Rutsiro FC
Amagaju 0-3 Musanze FC
Bugesera FC 1-1 Etincelles

Ejo hateganyijwe imikino ibiri. Mukura izakira Vision FC Saa Cyenda z’amanywa, mu gihe Gorilla FC izakira Marines FC kuri iyo saha.

Ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri, hateganyijwe umukino umwe uzahuza Police FC na Muhazi United kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Charles Bbaale ni we wahesheje Rayon Sports amanota atatu
Ni umusore wafashije iyi kipe yo mu Nzove
Umukino watangiye Saa Moya z’ijoro
Umusifuzi yabaga ari hafi
Akazi ko yagatanze
Bugingo Hakim yahuraga na Gasogi United yahozemo
Rayon Sports yakinnye nk’ikipe nkuru

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *