RDF na UPDF baganiriye ku kunoza ubufatanye ku mipaka

Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda( RDF) bakoranye inama n’abayobozi bo mu Ngabo za Uganda( UPDF) igamije kunoza ubufatanye ku mipaka y’ibihugu byombi no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki, 31 Kanama, 224, ibere i Mbarara muri Uganda.

Intumwa za RDF zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, wakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi n’Umutekano mu Ngabo za Uganda, Maj Gen James Birungi.

RDF yanditse ko “Iyi nama yaganiriwemo uburyo bwo guhangana n’ibikorwa bitemewe n’amategeko byambukiranya imipaka ndetse n’ingamba zo guhangana n’imbogamizi zibangamira abaturiye umupaka.”

Lt Gen Kayanja Muhanga, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, wari umushyitsi mukuru yashimye imbaraga zashyizweho n’ibihugu byombi mu kubungabunga umutekano ku mipaka bisangiye.

Ati” Ku buyobozi n’ubushake bw’Abakuru b’ibihugu, Nyakubahwa Paul Kagame na Nyakubahwa Yoweri Museveni, Twakoze inama zitandukanye zo kuganira ku bibangamiye umutekano, cyane ku mipaka. Nta gushidikanya ubu buryo buzazamura kumvikana neza hagati y’ibihugu, impinduka mu mibereho n’ubukungu.”

Maj Gen Vincent Nyakarundi, yashimiye Ingabo za Uganda ku mbaraga zishyira mu guhangana n’ibikorwa bitemewe n’amategeko bibera ku mipaka, ahamya ko Ingabo z’u Rwanda, RDF, zizakomeza gukorana na UPDF neza mu gukumira ibibazo bibebera ku mipaka.

Inama nk’iyo ihuza ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda baganira ku mutekano wo ku mipaka yaherukaga kuba muri Gicurasi uyu mwaka icyo gihe yabereye mu Rwanda mu Karere ka Nyagatare.

 

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW