Ba batekamutwe batukana, RIB yabakozemo umusiri, bibye miliyoni 420Frw (VIDEO)

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
RIB yerekanye Agatsiko ka ‘Abameni’ gacucura abaturage kuri Telefoni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ifatanyije na Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, berekanye agatsiko k’abajura 45 biyita “Abameni”, bibaga bakoresheje ubushukanyi bakiba abantu amafaranga cyane cyane kuri Mobile Money.

Aba bafashwe bakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho bakoreshaga amayeri arimo koherereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri numero runaka, cg kubasaba gukanda imibare itandukanye bikarangira bahinduye umubare w’ibanga cyangwa bohereje amafaranga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, Dr Murangira B Thierry,yasabye Abanyarwanda kugira amakenga igihe babonye ubutumwa, cyangwa guhamagarwa kuri telefone basabwa kohereza amafaranga cyangwa kugira ibindi bakora bidasobanutse.

Dr Murangira B Thierry ati “‘Nihagira umuntu utazi uguhamagara agusaba gukanda imibare runaka kuri telefone yawe wibikora”

RIB kandi iraburira abishora mu bujura nk’ubu ko hamwe n’izindi nzego bafatanyije batazahwema kubakurikirana kugirango bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA, Charles GAHUNGU, yasabye abakoresha telefone kwitwararika, bakirinda gutiza simukadi zibabaruweho kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa mu bindi byaha.

Aba bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

VIDEO

- Advertisement -
Abakoresha Telefoni basabwe kugira amakenga

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *