Ruhago y’Abagore: Inyemera n’Indahangarwa zabonye Umufatanyabikorwa

Mbere y’uko shampiyona y’Abagore ibura iminsi mike ngo itangire, ikipe ya Inyemera WFC n’Indahangarwa WFC, zabonye umufatanyabikorwa witwa Alex Stewart International Ltd.

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’aya makipe n’uyu mufatanyabikorwa mushya, yashyizweho umukono kiri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024.

Ubu bufatanye buzamara uyu mwaka w’imikino 2024-25, ariko ashobora kongerwa. Inyemera n’Indahangarwa, zizafasha uyu mufatanyabikorwa kumenyekanisha ibikorwa bye birimo Laboratoire yo gupima amabuye y’Agaciro mu Bihugu bitandukanye.

Bimwe mu bindi bikorwa “Alex Stewart International Rwanda Ltd” ikora, harimo gufasha abantu kugeza Amabuye y’Agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Aya makipe azambara imyambaro yamamaza ASI, ndetse kandi akazakomeza gufasha uyu mufatanyabikorwa kumenyekanisha ibyo akora biciye mu mikino yakinnye.

Inyemera WFC iri mu makipe akomeye muri shampiyona y’Abagore, cyane ko inayimazemo igihe. Indahangarwa WFC ni ikipe igiye gukina umwaka wa yo wa kabiri mu Cyiciro cya Mbere ariko umwaka ushize yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ihatsindirwa na Rayon Sports WFC.

Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Abagore, izatangira tariki ya 5 Ukwakira. Izakinwa n’amakipe 12. Iy’icyiciro cya Kabiri izatangira tariki ya 19 Ukwakira, yitabirwe n’amakipe 33.

Inyemera WFC yungutse umufatanyabikorwa mushya
Ni amasezerano yishimiwe n’impande zombi
Indahangarwa WFC na yo yungutse Umufatanyabikorwa
Umupira wasinyweho nk’ikimenyetso cy’ubufatanye buciye muri ruhago
Indahangarwa WFC izafatanya na ASI kumenyekanisha ibikorwa by’uyu mufatanyabikorwa

 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -