Rusizi: Basabwe kudaheza Urubyiruko rufite ubumuga ku buzima bw’imyororokere

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Basabwe kudaheza Urubyiruko rufite ubumuga ku buzima bw’imyororokere

Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NUDOR  ryibukije baturage ko buri wese akwiye  kugira uruhare mu gusobanurira  urubyiruko rufite ubumuga n’urutabufite ibijyanye  n’ubuzima bw’imyororokere.

Iri huriro ryibukije abatuye mu mirenge itanu igize ikibaya cya Bugarama,mu bukangurambaga  bifite insanganyamatsiko igira iti “’Wiheza urubyiruko ku makuru ku buzima bw’imyororokere” bwakozwe kuri uyu wa 19 Nzeri 2024.

Bamwe mu rubyiruko rufite ubumuga bavuze ko bahura n’ingorane nyinshi baterwa no guhishwa ntibasobanurirwe  byinshi ku buzima bwabo bw’imyororokere.

Bamwe muri urwo rubyiruko bagaragaje ko ababyeyi babo ndetse n’abandi babitaho batajya babaha umwanya wo kubasobanurira iby’ubuzima bw’imyororokere nyamara nabo bawukenera.

Uwamahoro Clarisse ati”Nk’urubyiruko nta makuru dufite ku buzima bw’imyororokere, ababyeyi bacu nta mwanya baduha ngo babidusobanurire”.

Usabwimana Jean de la Croix afite imyaka 19 y’amavuko atuye mu Murenge wa Bugarama.

Yavuze ko urubyiruko rwinshi rutwara  inda zitateganyijwe bitewe nuko nta makuru baba bahawe n’ababyeyi babo, bagahitamo kuyashakira ahandi babashuka.

Ati” Hano iwacu mu kibaya abana benshi barabyaye, bishora mu busambanyi bashutswe, nta makuru y’ubuzima bw’imyororokere duhabwa n’ababyeyi tukajya kuyashakira ahandi batubeshya”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu  y’abafite ubumuga mu karere ka Rusizi, Hagenimana Sylvere, yavuze ko mu rubyiruko rwo mu karere ka Rusizi by’umwihariko abafite ubumuga bagihezwa ntibasobanurirwe ubuzima bw’imyororokere, bakagirwaho n’ingaruka z’amakuru macye babifiteho.

- Advertisement -

Yibukije ko buri wese ko ari inshingano ze zo kudaheza uru rubyiruko bakaruha amakuru afatika y’ubuzima bwabo.

Ati” Hari ikibazo cy’uko urubyiruko rwinshi cyane abafite ubumuga batazi ubuzima bw’imyororokere bagasambanywa bashutswe tuributsa buri wese ko ari inshinganoze kurusobanurira”.

Amakuru atangwa n’ubuyozi bw’Akarere  ka Rusizi ni uko  habarurwa abantu bafite ubumuga14773, Bari mu matsinda  atandukanye  no mu makoperative buri mwaka ziterwa inkunga n’Akarere.

Yatewe inkunga  ya  miliyoni 4frw ndetse bahanwa n’insimburangingo 180.

bu bukangurambaga bwitabiriwe n’abaturage batandukanye bo mu mirenge itanu yo muri Rusizi

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/RUSIZI

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *