Rwamagana: Hari Abacuruzi bafungiwe amaduka bishyuzwa ‘Ejo Heza’

Bamwe mu bacuruzi bo mu Murenge wa Muyumbu,Akagari ka Bujyujyu, bavuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’ubwizigame bwa ‘ Ejo Heza’  y’umwaka wose bityo n’amaduka yabo akaba yarafunzwe.

Aba bavuganye na Radio/TV1 ,bavuze ko bwa mbere babanje kwishyuza amafaranga y’isuku n’umutekano, nyuma baza no kwishyuzwa na Ejo Heza y’umwaka wose.

Umwe ati “ Twarabyutse dusanga ibyapa ku muryango , twanga gukingura, turavuga bati reka dutegereze buriya baraza kudusobanurira. Twategereje igihe bazira kuduha uburenganzira bwo gukora, baje nka saa munani, baduca amafaranga y’umutekano na Ejo Heza. Turayatanga ariko badutegekaga ngo dutange ay’umwaka wose.”

Uyu akomeza ati “ Barazaga, bakatubwira ngo dutange ibihumbi cumi n’umunani (18000frw) by’Ejo Heza, tukababwira ngo ntayo dufite, mwakire aya niyo dufite.Ukabona ntabwo bari gushaka ayo ufite ahubwo ayo bo bashaka.”

Undi nawe ati “ Baje batubwira ngo dutange umutekano na Ejo Heza, nayo twarayitanze ariko nyuma baza bavuga yuko bashaka iy’umwaka .Ibihumbi cumi n’Umunani ntabwo napfa kubibonera rimwe.”

Aba baturage bavuga ko badakwiye guhatirwa gutanga ayo mafaranga ya Ejo Heza kugeza ubwo bafungirwa ibikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya  Aman, ahakana ibyo kuba barafungiwe ibikorwa kubera Ejo Heza.

Ati “ Itangazo ni jye warisinye ariko nta muntu wari wambwiye ko icyo kintu cyabayeho kandi simpamya ko ari uko bikorwa. Iyo bakubwiye ngo shyiraho kandagira ukarabe, ahashyirwa imyanda(Poubelle), turakangurira abantu gukaraba amazi meza n’isababune, ugire ubwiherero bwiza.Ntabwo bifite aho bihuriye na Ejo Heza.”

Akomeza agira ati “ Hari amande acibwa umuntu utubahirije ibijyanye n’isuku n’umutekano. Ariko niba wishyuye isuku, ngo wishyure gahunda ya Ejo Heza, ni gahunda ebyiri zitandukanye.”

- Advertisement -

Gusa nubwo uyu muyobozi ahakana ibyo kwakwa Ejo Heza, abaturage bo bemeza ko bishyujwe ayo mafaranga yombi, ay’isuku n’umutekano ndetse n’Ejo Heza.

Mu 2017 nibwo  Leta y’u Rwanda yatangije umushinga w’Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, wari ugamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire, ku buryo ayo mafaranga yabafasha mu za bukuru.

Ubu bwizigame  bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango.

UMUSEKE.RW