Ukekwaho gutwika ishyamba rya Nyungwe yatawe muri yombi

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ukekwaho gutwika umukandara wa Nyungwe arafunze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi akekwaho gutwika hegitari 15 z’umukandara wa Nyungwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo azwiho gukora ubushimusi muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Ku itariki ya 15 Nzeri 2024, Hegitari 15 z’umukandara wa Nyungwe zo mu bice by’Umurenge wa Cyato mu kagari ka Rugali, mu Midugudu ya Gituntu na  Karambo zafaswe n’inkongi y’umuriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harinditwali Jean Paul yabwiye UMUSEKE ko kuri iyo tariki hari uwatawe muri yombi akekwaho gutwika Pariki.

Ati” Uwitwa Baranyeretse Emmanuel ku cyumweru yatawe muri yombi akekwaho gutwika Nyungwe. Yafatiwe ahari hari gushya afite ibikoresho bitwika, yafashwe n’abaturage bari mu gikorwa cyo kuzimya. Yari asanzwe akekwaho ibikorwa byo kujya guhiga mu ishyamba, kuri ubu ari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

Yashimiye bamwe mu baturage bagira uruhare mu kubungabunga Pariki ya Nyungwe, abibutsa ko pariki ibafitiye akamaro, anabasaba kwirinda ibikorwa byose byayangiza.

Uwatawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW i NYAMASHEKE

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *