Umukunzi wa APR yaguriye abafana amatike arenga 100

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umwe mu bakunzi b’ikipe y’Ingabo, yemeye kwishyurira abafana b’iyi kipe amatike kugira ngo bazaze kuyishyigikira ku mukino ifitanye na Pyramids FC ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo rwambikane hagati ya APR FC na Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Champions League, imyiteguro irarimbanyije ku bakunzi b’ikipe y’Ingabo.

Mu gukomeza gushaka imbaraga z’abafana bazaza gutiza umurindi Nyamukandagira, Jules usanzwe ari umukunzi w’iyi kipe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeye kugura amatike 115 y’ahasigaye hose ha 2000 Frw.

Aya matike ariyongera ku yandi 150 yemewe n’abakunzi b’iyi kipe babihamirije kuri B&B Kigali FM. Ibi byose biri gukorwa n’abakunzi ba APR FC mu rwego rwo kugira ngo bazaze ari benshi kuri uyu mukino.

Ubwo ikipe y’Ingabo iheruka guhura na Pyramids FC yo mu Misiri mu maka ushize w’imikino, yasezerewe ku kinyuranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi. Izasezerera indi muri iyi mikino zifitanye, izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Jules asanzwe yarihebeye APR FC
Ayiherekeza hose

 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *