Zahinduye imirishyo! Savio mu Banyarwanda badafite amakipe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusoza amasezerano mu kipe ya Police FC, umwe mu bakinnyi beza baca ku ruhande asatira, Nshuti Savio Dominique, ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda batarabona akazi kugeza ubu.

N’ubwo umwaka w’imikino 2024-25 mu Rwanda watangiye, hari bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakiniraga amakipe akomeye umwaka ushize w’imikino 2023-24, batarabona akazi kugeza magingo aya.

Bamwe muri abo bakinnyi, harimo Nshuti Savio Dominique wakiniraga Polce FC, Kayumba Soter wakiniraga Mukura, Kimenyi Yves wakiniraga AS Kigali, Bishira Latif wakiniraga AS Kigali, Itangishaka Blaise wakiniraga AS Kigali, Rurangwa Mossi wakiniraga Police FC, Mugenzi Bienvenue, Kalisa Rashid wakiniraga Rayon Sports na Rwabugiri Omar wakiniraga Gorilla FC.

Uretse aba Banyarwanda kandi, hari n’abandi banyamahanga batarabona akazi kandi nyamara, na bo bakiniraga amakipe meza ndetse bafite amazina asanzwe azwi. Abo barimo Nshimirimana Ismail Pitchou wakiniraga APR FC na Rafael Osalue Oliseh wakiniraga AS Kigali.

Gusa n’ubwo isoko ry’igura n’igurisha ryafunze mu Rwanda, ariko ku bakinnyi bakinaga imbere mu Gihugu badafite amakipe [Free Agent], bo bashobora kongerwa ku ntonde z’amakipe yaba yababengutse.

Itangishaka Blaise nta kipe afite ubu
Bishira Latif ari mu Banyarwanda batarabona akazi
Pitchou yatandukanye na APR FC atarasoza amasezerano
Nshuti Savio Dominique ntarabona akazi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *