Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) buvuga ko hari inguzanyo zifite inyungu ya 8% zagenewe guhabwa abahinzi.
Umuyobozi Mukuru wa, RAB Ndabamenye Télesphore yabivugiye mu nama Nyunguranabitekerezo y’icyumweru cyahariwe igihingwa cy’imyumbati(Cassava Week) yateguwe na Sendika Ingabo yabareye mu Karere ka Muhanga.
Yavuze ko inzego zifite aho zihurira n’Ubuhinzi zigomba kwegera abakora uyu mwuga, bakabasobanurira ko hari Umushinga wa MINAGRI witwa CDAT utanga inguzanyo ku bahinzi y’amafaranga 8% ku bashaka guhinga, gutunganya ibishanga, umusaruro bakava ku rwego ruciriritse bakaba abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi.
Ati:’Ishoramari mu buhinzi riracyari hasi, twifuza ko abakora uyu mwuga bitabira ubu bwoko bw’inguzanyo kugira ngo bagere ku ishoramari riri hejuru.’
Ndabamenye avuga ko kuzamura umusaruro w’ibyo bizagerwaho ari uko abahinzi bashishikarijwe gufata ubu bwoko bw’inguzanyo butabahenze.
Nsanzintwari François, umwe mu bahinzi bo mu Karere ka Kamonyi, avuga ko nta makuru ahagije abahinzi bari bafite kuri ubu bwoko bw’inguzanyo RAB ivuga.
Ati:’Abenshi mu bahinzi bafataga inguzanyo ya 18%, duhawe iyo nguzanyo ya 8% twazamura Ubuhinzi bwacu.’
Bashimiki Emmanuel, Umuhinzi w’imyumbati mu Karere ka Ruhango, avuga ko mu myaka ishize hari inguzanyo bahabwaga amabanki agatangira kubishyuza aribwo batangiye guhinga.
Uyu muhinzi akavuga ko kuri ubu Sendika Ingabo yabahuje n’ibigo by’Imali bavugurura amasezerano y’inguzanyo ya 24% bahabwaga barayagabanya agera kuri 18% kandi bakayishyura ari uko bejeje.
- Advertisement -
Ati:’Uyu munsi twishyura 18% twasaruye nibura.’
Gusa akavuga ko mu bindi bibazo abahinzi bahura nabyo, harimo ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gituma umusaruro ugabanuka.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) kivuga ko igihingwa cy’imyumbati cyihanganira izuba ari yo mpamvu abatekinisiye mu buhinzi bagomba kurushaho kwegera abakora uwo mwuga bakabegereza imbuto nziza zitanga umusaruro ufatika.
Mu Rwanda imyumbati ihingwa mu Turere 13 two mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo mu bice by’amayaga no mu Burengerazuba i Rusizi na Nyamasheke.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.