Abakora ibijyanye n’ubwiza mu Rwanda basabwe gukora kinyamwuga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abakora mu bice bitandukanye by’ubwiza haba abogosha, abakora Maake Up, imisatsi y’abagore n’abagabo, abo muri ‘SPA’ n’abandi bose bakora ku bantu mu bijyanye no kubongerera ubwiza basabwe gukora kinyamwunga mu rwego rwo kugira ngo babone Iterambere banarinde ababagana.

Babisabwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024, ubwo bari mu nama idasanzwe yabereye ku cyicaro cy’Urugaga rw’Abikorera, PSF, i Gikondo.

Ni inama yarimo abafite Salon de Coiffure n’ama-SPA, inzego z’umujyi wa Kigali n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF.

Namahoro Lea ufite inzu ikora Sauna na Massage i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali yavuze ko yishimiye inama yabahuje.

Ati” Iyi nama izahindura ibintu byinshi muri uyu mwuga cyane cyane akavuyo kari kari muri aka kazi.”

Asobanura ko mu mwuga wo gutunganya ubwiza harimo ibibazo birimo abantu batabifitiye impamyabushobozi ndetse n’abantu babikorera ahantu hadafite isuku.

Uyu watorewe guhagararira abafite “SPA” ku rwego rw’Igihugu yagiriye inama bagenzi be.

Ati” Ubutumwa nagenera abantu bakora uyu mwuga wacu, ni ugutanga serivisi nziza kugira ngo babashe kwiteza imbere banateze imbere abakozi babo.”

Niyibizi Laurie watorewe kuyobora abafite “Salon de Coiffures” yavuze ko bafashe ingamba zizatuma bakora kinyamwunga.

- Advertisement -

Ati” Bagiye guhabwa umurongo mwiza wo kugira ngo bitwe abakozi, bari abakozi ariko bakora mu buryo bw’akavuyo.”

Yasobanuye ko abakozi bagiye kujya bakora bafite amasezerano, abafite izo nzu bose bagahurira hamwe kugira ngo banoze imikorere.

Yamaze impungenge abatekereza ko guhuriza hamwe abafite ‘Ama-Sallon de coiffure’ bigamije kubakanyaga.

Ati’ Ntabwo ari ukubakanyaga kandi n’abo barabyifuza kuko babonaga ko bakoraga mu kavuyo.”

Mwanafunzi Albert, Ushinzwe Ishoramari n’Iterambere ry’Ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yavuze ko inama yabahuje n’abafite Inzu zitunganya ibijyanye n’ubwiza, yari igamije gushakira ibisubizo ibibazo byose byari bihari.

Ati ” Ibivuye muri iyi nama biraza gufasha mu gukemura ibibazo, haba serivisi batanga, imikorere no kutumvikana bari bafite.”

Yongeraho ati” Turasaba ko imirimo bakora bayikora nk’abanyamwuga. Nibayikora nk’abanyamwuga byanze bikunze bizongera umusaruro, nibyongera umusaruro n’imisoro iziyongera.”

Hirya no hino mu gihugu hari abagaragaza ko inzu zitunganya imisatsi n’ubwiza zikwiriye kwitabwaho cyane, ndetse n’ubuzima bwabazikoramo bukamenywa kuko bahura na benshi.

Niyibizi Laurie watorewe kuyobora abafite “Salon de Coiffures”
Mwanafunzi Albert, Ushinzwe Ishoramari n’Iterambere ry’Ubucuruzi mu mujyi wa Kigali

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *