Abanyarwanda basabwe kwipakurura ‘igikote’ cy’Ubuhutu n’Ubututsi

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Senateri Evode asaba abantu kwiyambura umwambaro w'ubwoko

Senateri Uwizeyimana Evode yasabye Abanyarwanda kwiyambura umwambaro w’ubwoko bwazanwe n’abakoroni, mu gihe baba bagaragaza akarengane baba barakorewe ntibitwaze iby’Ubuhutu n’Ubututsi.

Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo haberaga inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ni inama yahuje bagize Umuryango Unity Club Intwararumuri, Inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi, abari n’abakiri abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku Karere kugera ku rwego rw’Igihugu, abarinzi b’igihango n’abandi bashyitsi banyuranye.

Haganiriwe ku Insanganyamatsiko igira iti: “Indangagaciro na Kirazira: Isoko y’ubumwe n’ubudaheranwa”.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hakiri icyuho mu bantu bigisha amateka y’u Rwanda, aho barema amateka.

Yagaragaje ko hari abantu bandika amateka bavuga ko ‘u Rwanda ari urw’Abahutu, ugasanga hari n’abiyumvamo kuba Abatutsi mbere y’umunyarwanda.

Yatanze urugero rw’abakora ibinyuranyije n’itegeko, harimo abubaka nta byangombwa bafite, ubuyobozi bwaza gusenya inzu bagahita bazamura igikote cy’amoko, ati ‘Barampora ko ndi umuhutu.’

Ati ” Kuki ugomba kubanza ukambara igikote cy’ubuhutu n’ubututsi kugira ngo ugaragaze akarengane kawe? Ibi bikote n’aya masinde y’amoko nayo atanahari, ibi bintu twabiretse.”

Senateri Uwizeyikana yasabye abantu kuba abanyarwanda bashyize hamwe, bangana imbere y’amategeko.

- Advertisement -

Ati“Dukeneye kuba Umunyarwanda, Abanyarwanda bashyize hamwe, Abanyarwanda badafite ya macakubiri ashingiye ku turere n’andi ashingiye ku moko. Abanyarwanda batuye mu Rwanda rumeze nk’urwo bafite mu mitima yabo.”

Yavuze ko nta muntu ukwiriye kwiyumva ko ari Umunyarwanda nimero ya mbere abandi bagakurikira.

Ati “Abanyarwanda biyumvemo ko bangana imbere y’amategeko. Ntihagire uwumva ko arusha undi amahirwe cyangwa uburenganzira.”

Yagarutse ku bantu bumvaga ko u Rwanda rutazongera kubaho, nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ku bwo kugira abagabo bitangiye abandi bari barangajwe imbere na Nyakubahwa, basanga u Rwanda ari igihugu kigomba kongera kubaho ariko cyabikesheje kunywa umuti ukarishye, umuti urura.”

Yongeraho ati ” Niyo mpamvu turi u Rwanda rugeze aho rugeze. Niyo mpamvu turi u Rwanda abandi bibaza ngo twabigenje gute kugira ngo twongere kugira igihugu kiri gutera imbere. Igihugu gifite igihagararo ku ruhando mpuzamahanga.”

Yasabye urubyiruko kutaba ibigwari, rukiga neza rukamenya amateka y’igihugu naho cyavuye, rukamenya ko hari Abantu batakaje ubuzima bwabo kugira ngo igihugu kibeho, nabo bakiyemeza kuzagira icyo bazasigira abazaza mu Iterambere rirambye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko muri 2010 cyari hejuru ya 83%, muri muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho muri 2020 kigera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy’imyaka 10.

Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko kandi 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza.

94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo, naho 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo.

Senateri Evode asaba abantu kwiyambura umwambaro w’ubwoko

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Gisagara