Abanyarwanda basabwe kwitondera uducurama

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yasabye Abanyarwanda kwitwararika uducurama nyuma yaho bigaragaye ko ari two mvano ya Virus ya Marburg iheruka kugaragara mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yagaragaje ko iyi Virus ya Marburg yavuye ku nyamaswa ndetse ko ikomeje kurwanywa, asaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda.

Yagize ati “Twaje kumenya ko iyi virus yavuye ku nyamaswa, by’umwihariko hari uducurama dukunda kurya imbuto, hakaba ari ho iyi virus yaturutse ijya ku murwayi wa mbere.”

Yakomeje agira ati “Ayo makuru yaje kumenyekana. Ibyo byafashije cyane ngo dukomeze gushakisha uburyo ibyorezo nk’ibi tuzajya tubimenya kare, ndetse tukabasha no kubirwanya, n’ahandi hose byaba biri. Ni amakuru meza kumenya aho ikibazo kiba cyaturutse. Tugakomeza gufasha abagaragaweho ubu burwayi n’undi wese ataramenyekana tukamugeraho.”

Dr Nsanzimana avuga ko uducarama twagaragaweho iyi virus tuba mu buvumo bityo abantu bakwiye kutwirinda, birinda kudusanga aho turi.

Ati “Utu ducurama ubundi tuba ahantu mu buvumo ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Dukunda kwihisha, igihe rero abantu badusanze aho hantu turi niho hashobora kuvamo ubwo burwayi. Igihe tuba dusohora amatembabuzi, umwanda, nibwo hashobora kuvamo izo virus yaba Marburg n’izindi. Ari na cyo cyabaye muri iki cyorezo.”

Dr Nsanzimana avuga ko kurwanya uducurama bitaba igisubizo cyiza ahubwo abantu bakwiye kutwitrwararika kuko ubusanzwe uducurama tugira n’akandi kamaro. Yasabye abantu kwirinda cyane kwegera aho turi.

Ati “Umuti ni ukwirinda kwegerana na two cyangwa se ibyo duta cyangwa biva muri two abantu babikoraho cyangwa babyegera.”

Mnisitiri w’Ubuzima avuga ko kugeza ubu hari gukorwa ibishoboka byose ngo iki cyorezo cya Marburg gitsindwe burundu mu Rwanda.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW