Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, (Meteo Rwanda), cyateguje ko hagati ya tariki 17 na 21 Ukwakira 2024 hazagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu Itangazo ryasohowe n’iki kigo rivuga ko “ Dushingiye ku miterere y’ikirere muri iyi minsi, aho mu bice bimwe by’igihugu haguye imvura nke, hashingiwe kandi ku bimenyetso by’iteganyagiye bigaragaza kwiyongera kw’imvura.”
Hateganyijwe ko hagati y’imugoroba wo ku tariki ya 17 Ukwakira n’itariki ya 21 Ukwakira 2024, imvura iziyongera ikaba nyinshi mu bice bitandukanye.”
Iyi mvura nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, Rwamagana, Kirehe, Umujyi wa Kigali no mu bice bike by’Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Kamonyi, Bugesera na Ngoma.
Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 10 na 50 ku munsi.
Meteo Rwanda ivuga ko ‘ Hateganyijwe ingaruka zirimo imyuzure, urubura ku guruka kw’ibisenge bitaziritse neza n’amashami y’ibiti.’
Yashishikarije abaturarwanda gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza ahateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga.
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE