Abanyawanda basabwe kubyaza umusaruro ubutaka  babashe kwihaza mu biribwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasabye Abanyawanda kugerageza kubyaza umusaruro ubutaka buhari kugira ngo babashe kwihaza mu biribwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya  25 Ugushyingo 2024,Ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa.

Ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira ku biribwa, ubuzima bwiza n’ejo  heza.”

Abaturage batuye muri aka karere ka Nyamasheke bagaragaje ko gahunda zagiye zishyirwaho na leta y’u Rwanda zo  kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zagize umusaruro ugereranyije na mbere.

MUSABYIMANA Theophile atuye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo, akora ubuhinzi bw’inyanya.

Ati” Dukora ubuhinzi butanga umusaruro, bitandukanye no mu myaka yashize nubwo dukoresha inyongeramusaruro hari ubwo itugeraho bitinze bigatuma duhinga bitinze bigakoma mu nkokora mu kwihaza mu biribwa”.

Nyiraneza Bertha,Akorera ubuhinzi mu murenge wa Nyabitekeri ati “ Duhinga ubunyobwa mbere nta nyogeramusaruro twakoreshaga, ubu turayikoresha nubwo hari ubwo itugeraho itinze aho tugeze twihaza mu biribwa nubwo bidahagije cyane haruta mu myaka yo hambere”.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yavuze nubwo mu mu kwihaza mu biribwa bitaraba 100%, hakiri urugendo asaba abayobozi ubufatanye mu bukanguramba bwo kubyaza umusaruro ubutaka.

- Advertisement -

Ati”Nubwo tudashonje nti dusuhuka, mu kwihaza mu biribwa haracyari urugendo kuko impuza ndengo y’igihugu iri 20.6 %.Bigaragaza ko tugifite urugendo,birasaba twebwe abayobozi kujyanamo dukangurira abaturage kubyaza umusaruro ubutaka”.

Imibare  igaragaza ko mu Rwanda mu kwihaza mu biribwa biri  kuri 20.6%.

Ibiribwa bihingwa mu Rwanda nk’umuceri ungana na 60%, naho 40% byawo bigatumizwa hanze. Akarere ka Nyamasheke kizihirijwe mo uyu munsi ingo 36% mu zigatuye nti zifite ibiryo bihagije.

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abakora ubuhinzi n’ubworozi bangana na 92%.

Mu bigo by’amashuri hatewe ibiti hagamijwe kwihaza mu biribwa

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE