Abongerewe mu mwiherero w’Amavubi babisikanye na batatu bawusezerewemo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kongera abakinnyi bane mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura umukino wo kwishyura wa Djibouti mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN ya 2024 izakinwa mu 2025, abandi batatu bahise basezererwa.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu ya Djibouti yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike yo kujya muri CHAN izakinwa umwaka utaha. Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, umutoza mukuru w’Amavubi, yahise yongera abakinnyi bane mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu.

Abongerewemo ni Niyonkuru Sadjat ukinira Etincelles FC, Nizeyimana Mubarak ukinira Marines FC, Kanamugira Roger ukinira Rayon Sports na Twizerimana Onesme ukinira Vision FC. Gusa aba babisikanye n’abandi batatu basezerewe muri uyu mwiherero utegura Djibouti.

Abasezerewe muri uyu mwiherero, ni Iradukunda Siméon wa Police FC, Nkundimana Fabio wa Marines FC na Kabanda Serge wa Gasogi United. Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa ku wa kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.

Ikipe izasezerera indi hagati y’Amavubi na Djibouti, izahita icakirana n’izaba yasezereye indi hagati ya Sudan y’Epfo na Kenya. CHAN itaha izabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Nizeyimana Mubarak nawe yahawe amahirwe yo gukinira Amavubi
Onesme yongerewe mu bitegura gukina na Djibouti
Niyonkuru Sadjati yitezweho kongera imbaraga mu busatirizi bw’Amavubi yitegura umukino wo kwishyura wa Djibouti
Kanamugire Roger yongerewe mu Amavubi yitegura Djibouti

UMUSEKE.RW