Amagare: FERWACY yakiriye abakinnyi bavuye muri shampiyona Nyafurika

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Ferwacy, bwakiriye ndetse bunasangira n’abakinnyi bakubutse muri Kenya muri shampiyona Nyafurika 2024.

Nyuma yo kwegukana imidari ine irimo umwe wa Zahabu, Ku wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy) bwakiriye ku meza abakinnyi bavuye muri Shampiyona Nyafurika ya 2024 yabereye muri Kenya.

Perezida wa Ferwacy, Ndayishimiye Samson OLY, yashimye uko abakinnyi bitwaye, ndetse abasezeranya ko bagiye gushakira umuti zimwe mu mbogamizi bahuye na zo zirimo kuba amagare yaratinze kubageraho mu Mujyi wa Eldoret.

Ingabire Diane na Byukusenge Patrick bahawe umwanya bavuga mu izina ry’abakinnyi, bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibikoresho bitagezweho ndetse ko bakeneye amarushanwa menshi mu bihe biri imbere.

Ubwo hasozwaga Shampiyona Nyafurika ku Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024 yaberaga muri Kenya, Umunyarwanda Muhoza Eric yegukanye umudali w’Umuringa mu cyiciro cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda.

Mu bakinnyi 12 b’Abanyarwanda bakinnye iri siganwa ku munsi wa nyuma wa ryo, uwasoreje hafi ni Muhoza Eric wabaye uwa karindwi yasizwe amasegonda atandatu.

Muhoza w’imyaka 22, yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23 aho yakurikiye Umunya-Afurika y’Epfo, Van Niekerk Emile wegukanye umudali wa Zahabu mu gihe uwa Feza watwawe n’Umunya-Eritrea, Milkias Maekele w’imyaka 19.

Mugisha Moïse yabaye uwa 14 nyuma yo gusigwa amasegonda 21, Manizabayo Eric yabaye uwa 18 yasizwe amasegonda 29 naho Munyaneza Didier aba uwa 31 yasizwe umunota n’amasegonda 11.

Tuyizere Étienne na Uhiriwe Espoir ntibasoje isiganwa naho Nsengiyumva Shemu na Nkundabera Eric ntiboroherwa n’igihe kiba cyaragenwe mu isiganwa.

- Advertisement -

Muri rusange, Team Rwanda yatahanye imidali ine muri Shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka irimo uwa Zahabu yegukanye mu gusiganwa n’igihe nk’ikipe, abagabo bavanze n’abagore.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi 20 kuko Iragena Charlotte na Umutoni Sandrine batabashije kwitabira kubera kubura impushya nk’abanyeshuri.

Mu 2023, Team Rwanda yari yegukanye imidali umunani muri Shampiyona Nyafurika yabereye i Accra muri Ghana.

Bagize umusangiro
Perezida wa Ferwacy, yabijeje gukemura ibibazo bamaze iminsi bagaragaza
Byukusenge Patrick, yavuze mu izina rya bagenzi be
Basangiriye ku meza amwe n’ubuyobozi bwa Ferwacy
Muhoza Eric yegukanye umudari w’Umuringa
Ubwo hasozwaga Shampiyona Nyafurika, Muhoza yegukanye umudari

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *