Amajyepfo: Abacuruzi barambiwe gufungirwa mu nzererezi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Perezida wa PSF mu Ntara y'Amajyepfo Dr Kubumwe Célestin avuga ko yizera ko amakosa yabaye agiye gukemuka

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga n’aka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, batakambiye Inzego zirimo Polisi na RRA ko babangamiwe no gufungirwa muri Transit Center.

Babivugiye mu nama yabahuje n’abahagarariye RRA, Ubuyobozi bw’Uturere twombi ndetse n’Inzego z’Umutekano.

Abakorera bavuga ko gukoresha EBM babyemera bakavuga ko n’abatarayisobanukirwa baganirizwa ku neza utanye agacibwa Amande aho gushyirwa mu modoka ya Polisi bise ‘Panda Gari’ ngo bajyanwe mu kigo cya Transit Center.

Perezida wa PSF mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie avuga ko umucuruzi wateshutse ku nshingano zo gutanga inyemezabwishyu ya EBM yagombye kugezwa imbere y’Ubugenzacyaha agakorerwa dosiye n’Ubushinjacyaha.

Ati “Ntabwo abikorera bagombye kurizwa Panda Gari ngo bajyanwe muri Transit kuko bariyubashye.”

Kanyankore Ali avuga ko ni uwo RRA isanze atakoresheje EBM nkuko biteganijwe habaho ibiganiro bigamije kunga hatabayeho gucibwa Amande ya 200,000frws utayitanze akajyanwa mu nzererezi.

Ati ” Hariya mushyira abikorera haratubangamiye rwose.”

Kanyankore avuga ko kubera iyo mpamvu abikorera babaye ibikange kuko iyo babonye imodoka ya Polisi cyangwa iya RRA bihutira gukinga amaduka bagasubira mu ngo.

Perezida wa PSF ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Dr Kubumwe Célestin avuga ko amakosa nk’ayo amaze iminsi abaho agiye gukosoka kubera ko habayeho ibiganiro bihuza inzego zitandukanye.

- Advertisement -

Ati “Turizera ko iki kibazo cy’abikorera bafungirwa muri Transit Center kigiye gukemuka.”

Umuyobozi wa RRA mu Karere ka Muhanga, Sano Samuel Musabimana avuga ko bamwe mu bikorera aribo ba nyirabayazana kuko babeshya abakozi ko bacuruje makeya nyamara wakora Ubugenzuzi ugasanga bacuruje menshi, ibi bikaba aribyo bibagiraho ingaruka.

Ati “Tumaze kuza ku isoko inshuro zingana zite, tutaje guhana, maze abikorera batubona bagafunga amaduka?”

Sano avuga ko n’iyo babatumiye kubahugura batenguha bakanga kuza muri ibyo biganiro.

Izo mpaka no kwishishanya hagati y’abikorera na RRA cyafashe umwanya munini, kuko byageze ubwo uwari uyoboye ibiganiro ashyiraho umubare w’abikorera ntarengwa w’abafite ibyo bibazo.

Ubuyobozi bw’Uturere twombi, bwavuze ko ibi biganiro bizajya biba nyuma y’amezi atatu.

Cyakora nta mibare y’abikorera bamaze gufungirwa muri Transit Center cyangwa abagifunzwe yavugiwe muri iyi nama.

Uwimana Josée umwe muri abo bacuruzi avuga ko abikorera babaye ibikange
Perezida wa PSF mu Karere ka Kamonyi Munyankumburwa Jean Marie
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Muhanga, PSF n’inzego z’Umutekano bavuga ko ibiganiro nk’ibi bizajya bibaho nyuma y’amezi atatu
Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo Dr Kubumwe Célestin avuga ko yizera ko amakosa yabaye agiye gukemuka
Abikorera bashashe inzobe bavuga ko babangamiwe no gufungirwa mu nzererezi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga