Amatora ya Rayon Sports yahumuye

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kugaruka mu bintu bya bo abahoze bayobora Rayon Sports bakemera guhuza imbaraga bagatahiriza umugozi umwe, amatora y’uyu muryango bemeranyije ko amatora agomba kuzaba mu Ugushyingo 2024 nyuma y’aho manda ya Komite Nyobozi icyuye igihe irangiye mu Ukwakira.

Ku wa 13 Nzeri ni bwo uwari Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yeguye kubera uburwayi, bisa n’ibiciye igikuba kuko yasaga n’uyobora wenyine ndetse ubu bwegure bwaje nyuma y’isezera ry’Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick wari watanze iminsi 30 y’integuza muri uko kwezi.

Ibi byatumye Ngoga Roger wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ari we ufashe iyi kipe aho yari amaze iminsi afashwa na bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports mu buzima bwa buri munsi kugeza ubwo manda ye irangiriye tariki ya 24 uku kwezi.

Mu gihe benshi bari bakomeje kwibaza ikigiye gukurikira, Amakuru yizewe avuga ko ku wa Mbere, tariki ya 28 Ukwakira, abavuga rikijyana muri Rayon Sports bagera kuri 30 barimo abahoze bayiyobora bose ndetse n’abandi bafite ijambo, bahurijwe hamwe n’ubuyobozi bwa Siporo mu Rwanda, ni ko gusasa inzobe ku cyatuma iyi kipe yongera gusenyera umugozi umwe.

Umwe mu myanzuro wafatiwe muri iyi nama, ni uko abari aho bemeranyijwe ko nta “shyamba” rizongera kugaragara muri Rayon Sports, mu gihe hashyizweho akanama gashinzwe gufasha gutegura amatora hashyirwaho amategeko mashya azagaragaza ugomba kuyobora iyi kipe, ndetse kakaba kanafasha Ngoga Roger mu buzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Ako kanama karimo Muvunyi Paul, Munyakazi Sadate na Gacinya Chance Denis bigeze kuyobora Ikipe ya Rayon Sports, mu gihe harimo kandi n’umunyamategeko Me Zitoni Pierre Claver hamwe n’abandi ba hafi muri iyi kipe nka Murindwa Prosper na Furaha Jean Marie Vianney.

Aba bakaba barahawe iminsi irindwi ngo babe bashyizeho ibizagenderwaho mu matora y’umuyobozi wa Rayon Sports ndetse bakanatumiza inama y’inteko rusange mu kwezi gutaha izakorerwamo amatora.

Uretse Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Inteko Rusange izanatora abagize inama y’ubutegetsi y’iyi kipe “Board” aho abazayijyamo bazaba biganjemo abahoze bayobora iyi kipe.

Mu wundi mwanzuro inama yo ku wa Mbere yagarutseho ni uko imyenda y’arenga gato kuri miliyoni 400 Frw iyi kipe yari ifite igiye kuyishyurirwa kugira ngo umuyobozi mushya atazatangirana ibibazo mu gihe hanemejwe ko ikipe izakomeza kugendera mu mujyo w’ubuyobozi buhamye nk’uko byakorwaga na Uwayezu Jean Fidèle.

- Advertisement -
Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate bongeye kuvuga rumwe
Ngo bagarutse mu bintu bya bo
Muvunyi ashobora kongera kuyobora Gikundiro
Uwayezu hari ibihe byiza yagiranye n’Aba-Rayons

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *