AS Kigali, APR na Gasogi zakoze Umuganda – AMAFOTO

Umuryango wa AS Kigali, uwa Gasogi United n’uw’ikipe y’Ingabo, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kw’Ukwakira 2024.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo habaye Umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi kw’Ukwakira. Ni igikorwa kiba mu Gihugu hose, kigahuza Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu Mujyi wa Kigali ho, hakozwe Umuganda wo gutera Ibiti mu bice bitandukanye nk’uko byari byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. ikipe ya AS Kigali n’ingimbi za yo ndetse n’ubuyobozi bwa yo, yawukoreye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ahatewe Ibiti bigera ku bihumbi bitanu.

Umuryango mugari wa APR FC wari uhagarariwe n’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, bawukoreye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu gihe Gasogi United yo yawukoreye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Insanganyamatsiko y’uyu Muganda mu Mujyi wa Kigali, yari “Igiti cyanjye.” Mu Karere ka Gasabo gusa, hatewe Ibiti bisaga 12000.

Nyuma y’Umuganda, abawukoreye mu Murenge wa Gahanga ahari abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice, Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Lésotho, Justice Nthomeng n’inzego z’Umutekano zirimo Polisi n’Ingabo, bibukijwe kuzabungabunga Ibiti byatewe mu Turere dutandukanye tugize Umujyi wa Kigali.

Umuganda rusange usoza ukwezi, ni igikorwa Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa neza, cyane ko kiri mu by’ingenzi bibahuza hagamijwe kwiyubakira Igihugu.

Abayobozi bateye Ibiti mu Murenge wa Gahanga
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Meya w’Umujyi wa Kigali, ubwo bateraga Ibiti
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Lésotho, yifatanyije n’Abanyarwanda mu Umuganda usoza ukwezi
Yanyuzwe n’igikorwa cy’Umuganda gihuza Abanyarwanda
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye Abanya-Kigali kuzafatanya kubungabunga Ibiti byatewe
Abaturage bishimiye gukorana Umuganda na Meya w’Umujyi wa Kigali
Ni igikorwa Abanyarwanda bakora bishimye
AS Kigali na yo yari mu bitabiriye Umuganda w’uyu munsi
Meya w’Umujyi wa Kigali ubwo yari kumwe na AS Kigali
Meya yababanjirije gutera Ibiti
AS Kigali yari ihagarariwe muri uyu Muganda
Cuzuzo Gaël yateye Igiti ndetse yiyemeza kuzakibungabunga
Tharcisse nawe yateye Ibiti
Abatoza bari bahabaye
Visi Perezida wa AS Kigali, nawe yitabiriye Umuganda wabereye i Gahanga
Gilbert na Saleh bari bahari
Perezida wa Gasogi United, KNC, ubwo yateraga Igiti
KNC yari muri uyu Muganda
Umutoza wungirije, Sacha ubwo yateraga Igiti
Umuyobozi wa APR FC, yari mu bitabiriye Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu
N’abatoza ba APR FC bakoze Umuganda
Mamadou Sy yakoze Umuganda

UMUSEKE.RW