Bisi zikoresha amashanyarazi  zigiye gutangira ingendo  zo mu Ntara

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bisi zikoresha amashanyarazi zigiye gutangira ingendo zo mu Ntara

Bisi nini zikoresha amashanyarazi za sosiyete BasiGo zigiye gutangira ingendo zerekeza mu byerekezo bya Nyanza- Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ubusanzwe izi Bisi zakoreraga mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali  ariko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2024, hamuritswe izindi ebyiri zirimo imwe izakora mu cyerekezo Nyanza-Nyamata.

Muhoza Pauphia ushinzwe ibikorwa muri TAP&GO avuga ko u Rwanda rushyize imbere kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry’ikirere ari nayo mpamvu hatekerejwe kuzana izi Bisi zikoresha amashanyarazi.

Uyu avuga ko abantu badakwiye kuzigirira impungenge kuko zikora mu buryo bwizewe.

Ati “Impungenge nyinshi zari kuri Bisi za mbere bagaragaza ese ntabwo iri bupfire mu muhanda, ese umuriro ntabwo uri bushiremo, ariko amezi agera mu icumi BasiGo imaze ikora, yagaragaje ko Bisi zaho zizewe ,Ubu nta mpungenge zihari ko ubu imodoka z’amashanyarazi ni ibintu byo mu binidi bihugu, birakora no mu gihugu cyacu kandi ni ikintu cyo kwishimira twashyiramo imbaraga nyinshi cyane.”

Uyu avuga ko kugeza ubu Bisi zikoresha amashanyarazi zikiri nke gusa hari gahunda zo kuzana izindi 300 .

Izi Bisi nini zifite umwihariko wo kuba zorohereza abafite ubumuga.

Muhoza asanga u Rwanda rwarateye intambwe yo kwimakaza uburenganzira bwa muntu kandi nta muntu uhejwe.

Ati “ Akenshi Bisi twari dufite ntabwo byorohera umuntu ufite ubumuga kuba yajya muri Bisi .Ni ingenzi cyane ko nabo tubashakiye igisubizo kandi twishimiye cyane kubabona nabo bitabira gukoresha amaBisi .Imbogamizi bazahura nazo bazazitugezaho kugira ngo dufatanye .”

- Advertisement -

Umuyobozi wa BasiGo ushinzwe ibikorwa,Allan Nkweli, avuga ko kugeza ubu hari imodoka esheshatu ziri mu muhanda gusa bateganya kuzana izindi mu buryo bwo korohereza  abakora ingendo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Ati “ Twatangiranye Bisi eneye ariko abagenzi barazikunze cyane kuko ntabwo zisakuza.Ubu tugiye kuzana Bisi 300 .Abantu barazikeneye kandi barazikunda.”

Uyu avuga ko nyuma yo gutangira icyerezo cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, hakozwe igerageza ku buryo mu bice byo mu Karere ka Musanze Huye naho izi Bisi zajya zikorerayo.

Izi Bisi zifite umwihariko wo kuba zorohereza abafite ubumuga

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *