Burundi: Umupolisi yishe abantu bamwimye inzoga

Déo Ndayisenga wo mu Gipolisi cy’u Burundi yishe abantu batatu abarashe nyuma y’uko bamwangiye kunywa inzoga y’abakiriya mu kabari.

Uyu Mupolisi yabarashe ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, ahagana saa Kenda za mu gitondo muri Santere iherereye i Ngonzi mu Majyaruguru y’u Burundi.

Ikinyamakuru SOS Médias kivuga ko ngo ‘Uwo Mupolisi yagiye mu kabari yambaye impuzankano afite n’imbunda, yahagera agashaka kunywa inzoga y’abakiriya’.

Abakora muri ako kabari bagerageje kumubuza, abarasaho urufaya babiri bahita bapfa mu gihe undi mukiriya nawe wari aho yafashwe n’amasasu aza kumuhitana.

Ubutegetsi aho i Ngozi buvuga ko Déo Ndayisenga akomeje gushakishwa.

Igipolisi cy’u Burundi gishinjwa kurasa abaturage ku manywa y’ihangu ariko ubutegetsi bugaterera agati mu ryinyo ntibabiryozwe.

Abaraswa akenshi barasirwa mu kabari no mu muhanda biganjemo abashoferi.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW