Djibouti ishobora kwakirira Amavubi muri Stade Amahoro

Bitewe n’uko nta Stade yakira amarushanwa Mpuzamahanga Igihugu cya Djibouti gifite, ikipe y’Igihugu ya Djibouti ishobora kwakirira Amavubi kuri Stade Amahoro aho kujya muri Maroc.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Igihugu cya Djibouti cyasabye u Rwanda ko rwazayishyurira Hotel izacumbikamo ndetse n’imodoka izagendamo ubwo izaba igeze i Kigali.

Inzego bireba zikomeje gushyira ku munzani ngo zirebe ingano y’ibi byasabwe na Djibouti, ariko amakuru avuga ko bifite amahirwe menshi ko imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

U Rwanda ruzatangira rwakirwa na Djibouti hagati ya tariki 25-27 Ukwakira, aho umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe.

Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombi izahita ihura n’izaba yatsinze hagati ya Sudan y’Epfo na Kenya, mu mikino yo iteganyijwe mu kwezi k’Ukuboza.

Birashoboka ko Amavubi yasezerera ibi bihugu byombi ariko ntabone itike yo kujya muri CHAN, bitewe n’uko ibindi bihugu byo mu Karere bizaba byitwaye.

Irushanwa nyirizina rya CHAN 2024 rizakinwa guhera tariki ya 01-28 Gashyantare 2025. Rizakinwa mu bihugu bitatu birimo Kenya, Uganda na Tanzania.

U Rwanda ntirwigeze rwitabira irushanwa riheruka kubera muri Algérie mu 2022. Gusa mu 2021 u Rwanda rwageze muri 1/4 mu Irushanwa rya CHAN ryabereye muri Cameroun.

Amavubi yageze muri 1/4 muri CHAN aherukamo yabaye mu 2021
Ubwo bari bamaze kubona itike ya 1/4 muri CHAN yabereye muri Cameroun, bashimiye Imana
Itike ya 1/4 Amavubi yabonye muri CHAN yabereye muri Cameroun 2021

UMUSEKE.RW

- Advertisement -