Dr Ngirente yasabye abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda  kwirinda kwiyandarika

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasabye abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kwirinda kwiyandarika, bagakunda igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ubwo yayoboraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga ibihumbi umunani barangije mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi Mukuru yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kunoza ireme ry’uburezi buyitangirwamo , ashingiye ko mu basoje amasomo harimo abarenga 100 baturuka mu bihugu 24 bitandukanye byo ku Isi.

Ati “Bigaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kunoza ireme ry’uburezi buyitangirwamo ku buryo n’abanyeshuri baturutse hanze y’u Rwanda bishimira kuyigamo.’’

Dr Ngirente yizeye ko izi ntiti zahawe uburezi n’ubumenyi buzafasha mu gukemura ibibazo igihugu kigihura nabyo.

Yagize ati “Twizeye ko muzadufasha gukemura ibibazo tugihura na byo. mu gihe mugiye hanze gukorera igihugu, dutegereje ko muzazana impinduka zizahindura imibereho y’aho muturuka.’’

Guverinoma ibatezeho umusaruro ukomeye mu gukomeza guteza imbere uru Rwanda kandi turabifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakorera Igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasabye abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro zikwiye.

Ubutumwa bw’ingenzi twabagezaho muri rusange ni ukwitwara neza, mugakunda Igihugu, mugakorera Igihugu kandi mukirinda kwiyandarika.’’

- Advertisement -

Yashimye abagize uruhare bose muri gahunda yo kuvugurura kaminuza, avuga ko aya mavugurura azagirira akamaro umuryango wa kaminuza ndetse n’igihugu muri rusange.

Ni ku nshuro ya 10 Kaminuza y’u Rwanda yari ishyize abayirangijemo ku isoko ry’umurimo, nyuma y’uko yakuwemo amashami atandukanye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Abahawe impamyabumenyi ni 8068, barimo ab’igitsinagore 3109 n’ab’igitsinagabo 4959.

Abanyeshuri basoje amasomo bize muri koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda.

Koleji Nderabarezi abahawe impamyabumenyi ni  2308, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga abahawe impamyabumenyi ni 1663, Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage abahawe impamyabumenyi ni 760, Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu abahawe impamyabumenyi ni 1453, Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima abahawe impamyabumenyi ni 1157.

Naho muri Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo abahawe impamyabumenyi ni 722.

Aba banyeshuri barimo abasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, icya gatatu cya kaminuza n’abandi, 53 bahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.

Kaminuza y’u Rwanda yashyize  ku isoko ry’umurimo abarenga 8000 
Akanyamuneza kari kose ku basoje amasomo
Mu barangije muri Kaminuza y’u Rwanda harimo n’abafite ubumuga
Abasoje amasomo basabwe kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW