France: Rwamucyo yahamwe n’ibyaha bya jenoside akatirwa imyaka 27

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
 Rwamucyo yahamwe n'ibyaha bya jenoside akatirwa imyaka 27

Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo ibyaha birimo ubufatanyacyaha ku cya jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, no gufatanya mu gutegura ibyo byaha, rumuhanisha gufungwa imyaka 27.

Ni urubanza rwari rwatangiye ku itariki yambere muri uku kwezi aho hagiye humvwa abatangabuhamya batandukanye bagaragaza uruhare rw’uyu mugabo.

Abatangabuhanya bavugaga ko yashyinguraga abantu ari bazima, gusa Rwamucyo  we akavuga ko ari ababaga bapfuye .

Ngo yabikoraga mu rwego rwo kuguraho umwanda ngo hatazagira abandura indwara kubera imirambo yari myinshi.

Rwamucyo yavuze ko nta muntu yishe, kandi ko aticishije abantu bari bakirimo umwuka.

Yavuze ko ibyobo byose yashyinguyemo abantu bizwi, kandi nta bindi azi yemeza kandi ko ntacyo yamarira abantu babuze ababo.

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ukwakira 2024, umushinjacyaha bwari basabiye Rwamucyo umufungo cy’imyaka 30

Urubanza rwa Rwamucyo wabaye umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi, CUSP, rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024.

Nyuma yo kwiherera, Urukiko rwanzuye ko Dr. Eugène Rwamucyo w’imyaka 65, akatirwa gufungwa imyaka 27, Polisi ihita imujyana aho agomba gufungirwa.

- Advertisement -

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Maître Philippe Meilhac wunganira Eugène Rwamucyo yavuze ko urubanza umukiliya we aciriwe “ntirukwiye kuba urubanza rw’amateka nk’uko rwagombaga kuba” kandi ko “guhera ejo [ku wa kane]” batangira kujurira.

Ni mu gihe Maître Richard Gisagara uburanira abarokotse jenoside yavuze ko uru ari “urubanza rw’amateka” kuko “ruje guhoza amarira ababuze ababo no gucecekesha abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi”.

Dr Rwamucyo yavutse tariki 06 Kamena 1959 ahitwa i Munanira muri Komini Gatonde, Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Gakenke.

Yize ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma aza gukomereza amashuri ye mu Burusiya.

Ni mu gihe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza cy’ubuzima rusange (Centre universitaire de sante publique-CUSP) cya Butare.

UWIMANA Joselyne 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *