Hahamagawe 26 mu mwiherero utegura Djibouti

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 26 bazifashishwa mu mikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Djibouti mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo (CHAN).

Uru rutonde rwagiye hanze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 20 Ukwakira.

Mu bakinnyi 26 bahamagawe, APR FC ni yo ifitemo abakinnyi benshi, aho ifitemo icyenda, Police FC ikagiramo bane, mu gihe Rayon Sports yo ifitemo batatu gusa.

Kuri uru rutonde kandi harimo abakinnyi babiri, umunyezamu Habineza Fils na Ndayishimiye Didier ukina hagati mu kibuga, bakubutse muri CECAFA Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yakinaga muri Tanzania.

Amwe mu mazina y’abakinnyi bari bitezwe na benshi batahamagawe arimo Hakizimana Muhadjir na Mugisha Didier ba Police FC ndetse na Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports.

Imikino ibiri y’ijonjora rya mbere mu gushaka itike ya CHAN izakinwa umwaka utaha, u Rwanda rizayikina na Djibouti tariki ya 27 na 31 Ukwakira.

Iyi mikino yombi izabera kuri Stade Amahoro nyuma y’ubusabe bwa Djibouti bwo kwakirira mu Rwanda.

Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 26 bategura imikino ya Djibouti mu gushaka itike ya CHAN 2024 izakinwa mu 2025
Muri CHAN 2021, Amavubi yageze muri 1/4

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW